Inkongi y’umuriro yafashe ikigo cy’amashuri yose irashya irakongoka ibi byabereye ku kigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu
Mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2025, inyubako y’amacumbi y’abahungu mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo, giherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yafashwe n’inkongi y’umuriro ikayigiza hasi burundu. Nubwo iyi nyubako yafashwe n’inkongi, amahirwe ni uko nta n’umwe mu banyeshuri wakomeretse, kuko icyo gihe bose bari mu byumba by’amashuri basubiramo amasomo.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yaturutse ku kibazo cy’amashanyarazi. Umuriro w’amashanyarazi ngo wabanje kugenda, hakongerwa gukoresha moteri (generator), maze ubwo amashanyarazi yagarukaga, haza kuba ’court circuit’ – umuriro waza urengeje urugero, bikaviramo iyo nyubako gufatwa n’inkongi.
Yagize ati: “Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Abatekinisiye baracyakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo yateye iyi nkongi.”
Ibyangiritse muri iyi nyubako birimo ibikoresho byose by’imbere: ibitanda, matela, ibikapu by’abanyeshuri n’imyambaro yabo. Umuyobozi w’akarere yemeje ko ibyangiritse bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gitondo cyo ku wa 6 Gicurasi, abayobozi batandukanye bahuriye mu nama igamije kureba ibyo abanyeshuri bakeneye byihutirwa kugira ngo bakomeze amasomo nta nkomyi. Meya Mulindwa yavuze ko hari ibikorwa byahise bitangira mu rwego rwo gushakira aba banyeshuri ibisubizo byihuse.
Yagize ati: “Turimo gushaka uko twabaha ibikoresho by’ibanze bakomeze amasomo neza. Turashaka ko umunsi urangira hari igisubizo gifatika kibonetse.”
Iyi nkongi ije kongera kwibutsa akamaro ko kongera imbaraga mu kwirinda inkongi z’umuriro mu bigo by’amashuri no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukoresha neza amashanyarazi.