Alyssa Scott usanzwe ari umunyamideli wabyaranye na Nick Cannon, yagaragaje ko atishimiye uburyo uyu mugabo atita ku nshingano ze nk’umubyeyi, nyuma akajya kurata ko yatanze akayabo mu gushinganisha udusabo tw’intanga twe.
Scott w’imyaka 31 yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 01 Gicurasi 2025, aho yavuze ko Cannon amaze igihe kirenga ukwezi atabonana n’umwana wabo witwa Halo Marie Cannon w’imyaka ibiri.
Byabaye nyuma y’ikiganiro Cannon yagiranye na podcast ya “Tea Time with Raven & Miranda”.
Cannon wamamaye muri Sinema muri Amerika, yatangaje ko afite ubwishingizi bw’udusabo tw’intanga twe bwa miliyoni 10$ [arenga miliyoni 14 Frw] aho kamwe yagashinganishije kuri miliyoni 5$.
Icyakora yavuze ko utwo dusabo nitugira ikibazo amafaranga azahabwa abana be.
Nyuma y’ubwo butumwa, Scott babyaranye, yagaragaje ko atishimiye iyo mvugo, ko ibyo bitamuha uburenganzira bwo kumara ukwezi adasura umwana we.
Ati “Ufite gahunda yo kubona umwana wawe? Hashize igihe kirenga ukwezi. Gusa, ni byiza kumenya ko azabona [umwana babyaranye] amafaranga aguturutseho mu gihe udusabo twawe tw’intanga twaba twagize ikibazo.”
Uretse uyu mwana w’umukobwa bafitanye, bivugwa ko Cannon adasura, bombi bari bafitanye n’umuhungu witwa Zen ariko yitabye Imana afite amezi atanu mu 2021 azize kanseri y’ubwonko.
Cannon afite abana 12 amaze kubyarana n’abagore batandatu.
Muri aba bagore harimo Mariah Carey bahoze babana, babyaranye impanga Moroccan na Monroe.
Cannon yigeze kuvuga ko kubona igihe agenera buri mwana ari ikibazo gikomeye kubera akazi kenshi n’inshingano z’ububyeyi afite.