igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 10, 2025 2:01 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Akanama k’umuryango wabibumbye Gashinzwe umutekano ku isi, kongereye Manda ya’abari mu butumwa bw’uyu muryango muri Sudan y’Epfo, ubutumwa buzwi nka UNMISS, kugeza taliki 30 Mata 2026.

Uyu mwanzuro wo kongerera igihe ubu butumwa wafashwe ku wa Kane ugaragajwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ushyigikirwa n’abandi banyamuryango 11b’akanama gashijwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye gusa Ubushinwa n’uburusiya ntacyo byabivuzeho.

Iyi manda n’ubundi igamije kugarura amahoro muri iki gihugu, harimo Kurinda abaturage b’abasivili gufasha mu bikorwa bw’ubutabazi no gutanga infashanyo, no gushyigikira amasezerano y’amahoro yo mu 2020 no gukora iperereza ku kurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Amabasaderi wa amerika mu Muryango w’Ababibumbye Dorothy Shea, yavuze ko guverinoma ya Sudani y’ Epfo yagiye ibangamira mu buryo bugaragara ibikorwa bya UNMISS.

Yagize ati:”Guverinoma y’inzibacyuho ikomeje kubangamira UNMISS, bikangiza cyane mu gushyira mu bikorwa ibyayizanye birimo no kurinda z’abasivili, kandi yakomeje kandi yakomeje gushaka ko UNMISS yakuraho icyicaro cyayo kiri Tomping. Turashimangira ko UNMISS yemerewe gusohoza inshingano zayo nta nkomyi, nk’uko bikubiye mu myanzuro y’iyi muri manda nshya.”

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kandi, kagaragaje ko kiteguye gusuzuma uburyo bwo kongerera ubushobozi abari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bateganyiriza ibihe biri imbere.

Iri vugurura rije mu gihe ibibazo bya politiki n’umutekano bikirimbanyije muri Sudani yepfo dore ko n’amasezerano y’amahoro yo mu 2018 adatanga ikizere ko ituze rizagaruka vuba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abana 9 bavutse ari impanga kuri ubu bujuje imyaka 4 y’amavuko
Next Article Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

RIB yatangaje ko yafashe Turahirwa Moses watangije Moshion

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses, washinze kandi ayobora inzu y’imideli ya Moshions, akekwaho icyaha cyo gukoresha…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda: Amatora ya NRM yinjiriwe n’Abanya-Kenya biba ngombwa ko asubikwa

Amatora yari ari gukorwa mu bice bimwe na bimwe bya Uganda yahagaritswe ny’uma y’uko bamwe mu banya-Kenya bambutse imipaka bakajya…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa…

3 Min Read
AMAKURU

Impunzi yaguye mu mubyigano wo gufata ibyo kurya

Mu gihugu cya Kenya mu Ntara ya Garrisa, umwuka mubi watutumbye mu nkambi ya Garissa ubwo habaga umubyigano w'abantu benshi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?