Minisitiri w’u Bubiligi ushinzwe ububanyi n’amahanga aherutse kugirira uruzinduko muri Uganda aho yasabaga ko u Bubiligi bwafashwa mu kongera kugira umubano mwiza na Leta y;u Rwanda
Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yahuye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Muri uwo mubonano, Prévot yavuze ko u Rwanda rukiri igihugu cy’ingenzi mu Karere k’Ibiyaga bigari, kandi ko rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Prévot yavuze ko nubwo yari aje kugisha inama Perezida Museveni nk’umukuru w’igihugu ufite ubunararibonye mu by’umutekano w’Akarere, yari afite n’icyizere ko Museveni ashobora kuba umuhuza hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda, mu rwego rwo kongera kugirana umubano.
Prévot yashimye Perezida Museveni avuga ko afite ubushobozi bwo guhuza impande zitandukanye, bityo akaba ari umuntu w’agaciro mu gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo Prévot yagiriye uruzinduko mu bihugu nka Uganda, RDC n’u Burundi, yavuze ko ababajwe no kuba atashoboye kujya mu Rwanda kubera ko u Rwanda rwahagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi. Yagize ati: “ku bwamahirwe make, uko ibintu bimeze ubu ntabwo nashobora gusura u Rwanda, nyuma y’uko rufashe umwanzuro wo guhagarika umubano wa dipolomasi.”
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano n’u Bubiligi nyuma y’uko rwanzuye ko u Bubiligi bukomeje kwitwara mu buryo bwa gikoloni, harimo no gukwirakwiza ibinyoma byangisha u Rwanda ku mahanga binyuze mu bufatanye na RDC. U Rwanda rugaragaza ko umubano ushobora kongera kubura igihe u Bubiligi bwihannye iyo myitwarire mibi.
Prévot yavuze ko u Bubiligi bugifite icyizere ko ibiganiro bizashoboka, bikazafasha buri ruhande gusobanukirwa neza impamvu y’ibyemezo bifatwa. Yatanze urugero rw’uko n’ubwo u Burusiya bwafatiwe ibihano, u Bubiligi butigeze buca burundu umubano nabwo.
Ku rundi ruhande, Maxime Prévot yashimye intambwe imaze guterwa mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo. Yagarutse ku masezerano aherutse gusinywa i Washington hagati y’u Rwanda na RDC, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ku bufashwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Bubiligi bwashimye iyo ntambwe ndetse bunashimira uruhare rw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga birimo Qatar, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC.
Prévot na Perezida Museveni banaganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo za FARDC n’abambari bazo bakomeje intambara n’inyeshyamba za AFC/M23, zirwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka bahigwa no kwimurwa.
Bombi bemeranyije ko hakenewe kwihutisha ibikorwa byo kugarura amahoro arambye. Prévot yibukije ko kugira ngo ikibazo gikemuke burundu, hagomba gukemurwa imvano z’intambara.