igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 12, 2025 2:09 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu ijoro rishyira ku wa 12 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zirenga 100 zitagira abapilote muri Ukraine nyuma y’uko agahenge k’amasaha 72 kari karumvikanyweho kuva ku wa kane w’icyumweru gishize karangiye.

Kuva ku wa 08 Gicurasi 2025 nta bitero byigeze bigabwa muri Kyiv ndetse Ukraine ntiyigeze ishinja u Burusiya kurenga kuri ayo masezerano ariko u Burusiya bwo bwashinje Ukraine kutubahiriza ako gahenge.

The Moscow Times yatangaje ko Kyiv yavuze ko indege z’u Burusiya 108 zitagira abapilote zaraye zibarasheho.

Ibyo bitero bigabwe mu gihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yirengagije agahenge k’iminsi 30 yari yasabwe n’u Burayi na Amerika ariko aherutse kwizeza ko azaganira na Ukraine muri uku kwezi.

Mu rucyerera rwo ku wa 11 Gicurasi 2025 nibwo Perezida Putin yasabye ko ibiganiro na Ukraine bizabera Istanbul ku wa 15 Gicurasi 2025.

Mu ijambo rye, Perezida Putin yagize ati: “Ntabwo twirengagije ko muri ibi biganiro tuzumvikana ku masezerano y’agahenge mashya.”

Kuri uwo munsi kandi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteze ko Moscou yiyemeza guhagarika imirwano mu minsi 30, uhereye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025 kandi yiteguye kugirana ibiganiro n’u Burusiya.

Ku mbuga nkoranyambaga, Zelensky yagize ati: “Nta mpamvu yo gukomeza ubwicanyi n’umunsi n’umwe. Twiteze ko u Burusiya buzemera guharika imirwano uhereye kuri uyu wa 12 Gicurasi kandi Ukraine yiteguye ibiganiro.”

Zelensky yongeyeho ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko u Burusiya bwatangiye gutekereza guhagarika intambara kandi ari byo yari ategereje kuva kera.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
Next Article Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho

RDC irifuza gukoresha drones za Wing Loong II mu bikorwa byo kongera kwigarurira ibice bya Kivu biri mu maboko ya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Perezida Trump ntashishikajwe no kwiyamamariza manda ya 3

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye ko atekereza kwiyamamariza manda ya gatatu, ubusanzwe Itegeko Nshinga rya…

2 Min Read
AMAKURU

Uzabakiriho w’i Gicumbi arakataje mu korora amasazi

Ni uwitwa Uzabakiriho Alphonse utuye mu Karere ka Gicumbi uvuga ko yiyemeje korora amasazi y’umukara, ndetse akaba afite inzozi zo…

3 Min Read
AMAKURU

Abakobwa biga imyuga barimo kwakwa ruswa y’igitsina

Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS) mu Rwanda batangaza ko bahura n’imbogamizi zikomeye zishingiye kuri ruswa y’igitsina,…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?