igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 8, 2025 12:39 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zahanuye drones zirenga 500 ingabo za Ukraine zifashishije mu bitero bitandukanye, zishwanyaguza na missile z’ubwoko butandukanye.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ku wa 7 Gicurasi 2025 yasobanuye ko muri missile zashwanyagujwe harimo ebyiri za HIMARS n’eshanu za Neptune, gusa ntabwo yasobanuye igihe ibi bitero byagabiwe.

Iyi Minisiteri yagaragaje ko Ukraine ikomeje kugaba ibitero ku Burusiya mu gihe Perezida Vladimir Putin yemeye gutanga agahenge k’iminsi itatu mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intsinzi y’Abasoviyete ku Budage bayoborwaga na Adolf Hilter.

Yasobanuye ko mu gihe Ukraine yari kubahiriza aka gahenge, kashoboraga gufungura umuryango w’ibiganiro by’amahoro bitaziguye hagati y’impande zombi, kandi bidafite amabwiriza abiherekeza.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ibi bitero bigaragaza ko Ukraine ishaka gukomeza “ibikorwa by’iterabwoba”, aho gushaka amahoro.

Ubwo Putin yateguzaga agahenge, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko u Burusiya budashaka guhagarika intambara, ahubwo ko bushaka kurangaza amahanga.

Zelensky yasobanuye ko u Burusiya bwagabye ibitero bya missile n’ibya drones zirenga 140 mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi kandi ko hapfuye abantu, abandi barakomereka mu turere turimo Kharkiv, Sumy na Kyiv.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya
Next Article Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye amazemo iminsi ibiri yose
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

MU MAHANGA

Congo yasubije abanyamerika iwabo bari farafungiwe kugerageza guhirika ubutegetsi

Abanyamerika batatu bari bafungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baraye basubiye iwabo nyuma yo kudohorerwa igihano kijyanye n’uruhare mu…

3 Min Read
IMYIDAGADUROMU MAHANGA

HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe

HoodyBaby, yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza aho ari gushinjwa icyaha cyo gukomeretsa bikabije nyuma ya Chris Brown…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriwe muri Pakisitani

Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yageze muri Pakisitani aho yagiye gutangiza ambassade y'u Rwanda muri icyo gihugu. Minisitiri w’Ububanyi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?