U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano ategura amamsezerano y’amahoro aho bayasinyiye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, hamwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, basinye amasezerano y’ibanze agamije guteza imbere amahoro hagati y’ibihugu byombi ku wa 25 Mata 2025, ubwo bari i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yashyizweho umukono mu bufatanye na Amerika, yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Amasezerano atangiza inzira yo kugera ku mahoro arambye hagati y’u Rwanda na RDC, agendeye ku mahame y’ibanze, aho impande zombi zemeranyije ko nyuma yo gutunganya umushinga w’amasezerano, bizasuzumwa mu buryo bwa gihanga mbere ya tariki ya 2 Gicurasi 2025. Amerika yashyigikiye impande zombi mu gutegura uyu mushinga w’amasezerano, ariko igaragaza ko hashobora kubaho ibibazo bimwe byatuma ibihugu byombi bitumvikana ku ngingo zimwe na zimwe. Mu gihe ibi bibaye, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazasubira i Washington D.C kugira ngo babisuzume no kugira icyo bemeranyaho.
Amerika, u Rwanda, na RDC basinyanye amasezerano yashyigikiwe na gahunda y’iterambere y’umuryango wa SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo) na EAC (Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba), gahunda zigamije guharanira amahoro arambye mu karere. Aya masezerano kandi azashingira ku biganiro byatangiye hagati y’u Rwanda na RDC muri Qatar muri Werurwe, ndetse na gahunda z’amasezerano y’abahagarariye RDC hamwe n’ihuriro AFC/M23 mu rwego rwo gukomeza kuganira ku mahoro.
Mu gihe impande zombi zizaba zemeranyije ku ngingo nyamukuru z’umushinga w’amasezerano, zitezweho gushyiraho umukono ku nyandiko ya nyuma. Ibi byari byitezwe mu Ukuboza 2024, aho amasezerano hagati ya RDC n’u Rwanda yari kuzashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame, Perezida Félix Tshisekedi, ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola, wari umuhuza wa mbere w’ibiganiro byo gushaka amahoro kuva mu 2022. Ariko icyo gikorwa cyasubitswe nyuma y’uko intumwa za RDC zinangiye kutaganira ku mugaragaro n’abahagarariye AFC/M23.
Amerika yatanze inkunga ikomeye mu gufasha u Rwanda gushyiraho amasezerano agamije amahoro arambye nyuma y’uko RDC na AFC/M23 bemeranyije guhagarika imirwano muri Qatar, kugira ngo ibiganiro bigende neza kandi mu mwuka mwiza.