Mu ijoro ryakeye, igihugu cy’u Buhinde cyatangaje ko cyagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Pakistan, aho cyarashe ibisasu bya misile ku bice icyenda bitandukanye bigenzurwa na Pakistan. Iki gitero cyiswe “Operation Sindoor”, kikaba cyibasiye cyane uturere two muri Leta ya Kashmir ndetse no mu ntara ya Punjab, kishe abantu benshi abandi barakomereka.
U Buhinde bwatangaje ko icyo gitero cyagabwe nk’igikorwa cy’ubwirinzi no gukumira ibikorwa by’ubushotoranyi bivugwa ko byari bikomeje gukorerwa ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi. Cyakora Pakistan yahise itangaza ko igisirikare cyayo cyahise gisubiza icyo gitero ku buryo bukomeye, kirasa ku bikorwa remezo by’igisirikare cy’u Buhinde ndetse gitangaza ko cyahanuye indege z’intambara eshanu zari iz’u Buhinde.
Minisitiri w’Ingabo wa Pakistan, Bwana Khawaja Asif, yatangaje ko icyo gihugu kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo gisubize mu buryo bwihuse kandi bukomeye icyo gitero cyaturutse ku Buhinde.
Yagize ati: “Pakistan ntabwo izihanganira na rimwe igitero icyo ari cyo cyose kiva ku Buhinde. Ubu turi mu rugamba rwo gusubiza icyo gitero, kandi hari intambwe zimwe zifatika zimaze guterwa. Ingabo zacu zahanuye indege z’u Buhinde eshanu kandi hari abasirikare b’abahinde benshi twafashe.”
Iki gitero cyibasiye cyane imijyi ya Muzaffarabad na Kotli, yombi iherereye muri Leta ya Kashmir igenzurwa na Pakistan. Kugeza ubu, Pakistan itangaza ko abantu umunani bimaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibyo bitero, mu gihe abandi basaga 35 bakomeretse.
Pakistan ivuga ko igisasu cy’u Buhinde cyaguye mu bice bitanu bitandukanye byo ku butaka bwayo, ibintu ikomeje gufata nk’ubushotoranyi bukomeye bushobora gukurura intambara nini kurushaho.
Abasesenguzi mpuzamahanga bakomeje gukurikiranira hafi uko ibi bihugu byombi biri kugenda byitwara, bitewe n’uko bifite amateka y’intambara nyinshi zabaye hagati yabyo, cyane cyane ku kibazo cy’uturere twa Kashmir.