Ubujurire bw’ikipe ya Rayon Sports ku mwanzuro wafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, wo gusubukura umukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’amahoro wagombaga guhuza ikipe ya Mukura VS na Rayon Sports ukaza guhagarikwa utarangiye kubera ikibazo cy’amatara ya Stade mpuzamahanga ya Huye yari yanze kwaka. Rayon Sport yajuririye icyo cyemezo, gusa ubu Komisiyo y’Ubujurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yateye utwatsi ubujurire bwa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yatanze ubujurire bw’ayo Taliki 18 Mata 2025, ivuga ko ititeguye gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro mu gihe amategeko yaba adakurikijwe kugira ngo Ikipe ya Mukura VS iterwe mpaga.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, Komisiyo y’Ubujurire yashimangiye ko umukino uzakinwa, ugakomereza ku munota wa 22 wari ugezeho ubwo amatara yazimaga.
Icyemezo cya Komisiyo y’ubujurire kiragira kiti:
Bwana Perezida,
Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubagezeho icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA.
Muri iyi baruwa murahasanga icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA ku bujurire bwatanzwe n’lkipe ya Rayon Sports FC, yagaragaje mu cyemezo No. 0271/FERWAFA/2025, cyo ku wa 17/04/2025, cya Komisiyo ishinzwe Amarushanwa muri FERWAFA cyafashwe ku mukino wahuzaga ikipe ya Mukura V&S na Rayon Sports Fc muri 1⁄2 cy’Igikombe cy’Amahoro, cyemezaga ko umukino wabahuzaga utararangiye uzasubirwamo ugahera aho wari ugeze ku mpamvu zasobanuwe muri icyo cyemezo.
Komisiyo y’Ubujurire yateranye itariki ya 19/04/2025, isuzuma impamvu ebyiri (2) zikurikira zatanzwe n’Ikipe ya Rayon Sports FC ijurira icyemezo cya Komisiyo y’Amarushanwa cyavuzwe haruguru:
1. Ihagarikwa ry’umukino ryatewe n’impamvu zidasanzwe kandi zidashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa n’uwo ariwe wese (Cas de Force Majeure).
2. Kutemera raporo zakozwe zigaragaza impamvu yatumye amatara azima kuber ako zakozwe zidahagarikiwe na komiseri cyangwa impuguke yagenwe na FERWAFA.
Komisiyo y’Ubujurire irasanga uburangare, kutitegura no kubura igenzura ry’ibikoresho nk’imwe mu mpamvu zatanzwe n’Ikipe ya Rayon Sports FC ntaho bishingiye kuko nk’uko na yo ubwayo yabisobanuye mu bujurire bwayo ivuga ko Force Majeure nk’uko bisobanurwa na FIFA ndetse na CAF ari «”événement imprévisible, inévitable et indépendant de la volonté des parties” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko ari impamvu itunguranye (imprevisible), idashobora kwirindwa cyangwa kwigobotorwa (inévitable) kandi itatewe n’ubushake bw’uruhande urwo ari rwo rwose (independent de la volonté des parties).
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko ubujurire bwa Rayon Sports FC nta shingiro bufite.
Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yemeje ko nta gihindutse ku cyemezo No. 0271/FERWAFA/2025.
Tubashimiye uko mwakiriye icyemezo cyafashwe.
Mugire amahoro.