Dr. Andrea Arcangeli Umuyobozi mu Biro bishinzwe Ubuzima n’Isuku muri Leta y’Umujyi wa Vatican, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Taliki 21 Mata 2025, nyuma y’isuzuma ryizewe ryakozwe yemeje ko icyahitanye Papa Francis ari indwatra ya (Stroke) nyuma ajya muri koma, ndetse umutima urahagarara wo n’amaraso.
Mu bikubiye muri izi raporo z’abaganga hagarargaramo ko, Papa yari asanzwe arwara indwara z’ubuhumekero, umuvuduko w’amaraso ndetse na diabete yo ku rwego rwa II.
Mu kwemeza urupfu rwa Papa Fransis uburyo bwo gupima umutima buzwi nka ’electrocardiographic thanatography’.
Dr. Andrea Arcangeli, yagize ati “Ndemeza ko icyateye urupfu, nkurikije uko mbizi kandi mbifitiye ubushishozi, ari icyavuzwe haruguru.”