igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yitwikiye inzu ku bushake kugira ngo abone abazimya umuriro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yitwikiye inzu ku bushake kugira ngo abone abazimya umuriro
AMAKURU

Umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yitwikiye inzu ku bushake kugira ngo abone abazimya umuriro

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 6, 2025 2:56 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu Bwongereza, umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yahanishijwe n’urukiko gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko we yiyemereye ko yitwikiye inzu ku bushake, akabikora inshuro ebyiri zitandukanye mu ijoro rimwe, agamije kureba uko abashinzwe kuzimya inkongi bitwara mu bikorwa byo kuzimya iyo nzu ye.

Uwo mugabo w’imyaka 26 yitwa James Brown, atuye ahitwa i Northumberland, akaba afatwa nk’umuntu ukunda abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ku rwego rukabije, ku buryo byatumye yisanga yakoze icyaha gihanwa n’amategeko aho mu Bwongereza, akitwikira inzu ubwe, kugira abo bashinzwe kuzimya inkongi baze iwe, agire umwanya munini wo kubareba akanabitegereza kuko bimunezeza.

Uwo musore ngo yasobanuye ko mu byifuzo bye akiri muto yajyaga yifuza kuzakora uwo mwuga, ariko ntibyamukundira, noneho akajya ahora ahamara iryo shami ry’abashizwe kuzimya inkongi kuri telefoni kandi nta kibazo cy’inkongi abonye, ariko ngo aza kumva ibyo bidahagije, ahitamo kwitikira inzu kugira ngo ahuruze abo bazimya inkongi baze abone uko abareba bari muri ako kazi kabo akunda bidasanzwe.

Tariki 9 Mata 2025, ishami rishinzwe iby’inkongi ryohorejwe ahitwa kuri ‘Eleventh Avenue, i Ashington, kuzimya inkongi, byavugwaga ko yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi, nyuma ifata utubati n’ibitanda byo mu nzu, abo bashinzwe kuzimya inkongi baje basanga koko ifitanye isano n’amashanyarazi, barayacomokora, barayizimya. Hashize iminoya 90 gusa, uwo mugabo witwa Brown yongera guhamagara abo bashinzwe kuzimya inkongi avuga ko havutse indi nkongi.

Abo bashinzwe kuzimya inkongi bagarutse, basohoye ibintu byo mu nzu byamaze gufatwa n’inkongi, ariko bahita babaza uwo mugabo igiteye iyo nkongi ya kabiri, ababwira ko itewe n’amashanyarazi, ariko abo bashinzwe kuzimya inkongi bavuga ko bitumikana, ukuntu inkongi yaba itewe n’amashanyarazi kandi bayacomokoye mu gihe bazimyaga inkongi ya mbere, ibyo bituma batangira gutekereza ko iyo nkongi yatangiwe n’umuntu abikoze ku bushake.

Inyandiko z’urukiko zerekana ko James Brown yarimo afata amashusho abo bashinzwe kuzimya inkongi barimo bazimya umuriro bihuta, ariko bigaragara ko atuje kandi yishimiye kuba abo bashinzwe kuzimya inkongi bari aho ku nzu ye. Nyuma barebye mu makuru yabitswe, bihita bigaragara ko uwo mugabo yahamagaye abashinzwe kuzimya inkongi inshuro 80 mu mezi 12 mbere yo kwitwikira inzu ubwe.

Mu rukiko, Brown nawe ubwe, yiyemereye ko ari we ubwe wateje izo nkongi zombi kubera ko akunda kubareba, kandi ko ibyo yabikoze yirengagije ko hari ubuzima bw’abantu arimo ashyira mu kaga.

Umucamanza Robert Adams waburanishije urwo rubanza rwa James Brown, yagize ati,” Bigaragara ko ukunda guhamagara cyane abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, kurusha uko ukunda guteza inkongzi z’umuriro. Ubu watumye hakoreshwa ingengo y’imari nyinshi y’imfabusa y’ishami rishinzwe kurwanya inkongi, kandi iyo ngengo y’imari yari gukoreshwa mu gutabara ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga. Nizera ko hari isomo wakuyemo muri ibyo bwakoze”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko James Brown yahanishijwe igihano cyo gufungwa amezi umunani gisubitswe mu myaka ibiri, hakiyongeraho n’amasaha 150 y’imirimo nsimburagifungo adahemberwa, kandi akaba yarabujijwe kuzongera guhamagara abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro guhera igihe yatabwaga muri yombi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Arsène Wenger asanga Manchester United cyangwa Tottenham Hotspur zidakwiye kuzakina UEFA Champions League kuko zitwaye nabi muri Premier League
Next Article Perezid William Ruto yahaye imbabazi umuntu wamuteye urukweto mu mutwe ubwo yariho ageza ijambo ku baturage
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV
May 8, 2025
Isi yose ihanze amaso I Vatican Papa mushya yabonetse kuko umwotsi wera wazamutse
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Joseph Kabila agiye gutabwa muri yombi na Leta ya Congo

Joseph Kabila wayoboye DRC imyaka igera kuri 19 nka Perezida yashinjwe ubugambanyi icyaha gihanishwa urupfu Leta ya Repubulika ya Demokarasi…

1 Min Read
AMAKURU

Umuturage arasaba Kiliziya miliyoni 500Frw ku butaka bwe kugirango bagure ahabera isengesho Kwa YEZU Nyirimpuhwe

Ruhango: Rwagashayija Boniface ufite ubutaka Abihayimana bifuza kwaguriraho ahabera Isengesho, avuga ko ababushaka bagomba kumuha Miliyoni 500Frws. Mbere y’uko Rwagashayija…

3 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Abasore 15 bajyanywe n’umuntu utazwi bitera abantu impungenge

Mu karere ka Nyanza, impungenge zabaye zose nyuma y’uko abagabo 15 biganjemo urubyiruko bajyanywe n’umuntu utazwi, abizeza ko agiye kubaha…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yishimye mu buryo bwo kwishongora ku ruhare rwe mu kunga u Rwanda…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?