igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi
AMAKURU

Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 30, 2025 5:09 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ni Umugabo w’imyaka 53 yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 29 Mata 2025. Akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 16 akamutera inda amushukishije 5000Frw.

Ubusanzwe uyu ni umugabo asanzwe afite umugore ndetse banabyaranye abana

Harindintwali Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, yatangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi ubwo abaturage bari mu nteko y’abaturage batangaga amakuru.

Yagize ati “Bari bafite impungenge ko yacika kuko ari umugabo wubatse unafite abana, cyangwa akagira uwo mwana inama yo kuyikuramo ikaba yanamuhitana.”

Uyu mwana yemereye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyato ko atwite inda ndetse igeze mu mezi 6, nyuma y’uko yasaga n’uwatinye kuvuga uwayimuteye gusa yaje kumuvuga ndatse avuga ko yamuhaye akafaranga 5000 by’amamnyarwanda.

Yagize ati“Umugabo twamufashe, ari mu maboko ya RIB, Sitasiyo ya Kanjongo. Turasaba ababyeyi kudaceceka amakuru nk’aya cyangwa na bo ngo bashukishwe utuntu babyungire mu miryango”.

Mu butumwa bwa Harindintwari yongeye kwibutsa ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba gukomeza kuba ijisho maso no gukomeza gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, aho babonye abakekwaho ingeso mbi nk’izi zo guhohotera abana bagatanga amakuru kare, bigakurikiranwa icyaha kigakumirwa kitaraba”.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ingingo 133 ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatar bari kumwe n’uhagarariye Trump
Next Article Uganda: kuki Urubanza rwa Dr. Kizza Besigye rwasubitswe?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
May 18, 2025
Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, Leo XIV, yasabye ko intambara ziri kwibasira…

3 Min Read
AMAKURU

Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko

Nyarwaya Umunyakakuru ukorere kuri You Tube uherutse guhunga igihugu avuga ko ahunze agatsiko k'abashakaga kumugirira nabi, agahungira mu gihugu cya…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa…

3 Min Read
AMAKURU

RDC: Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye abasirikare n’abapolisi ibihano bitandukanye birimo icy’urupfu

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kalemie mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye abasirikare n’abapolisi ibihano…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?