igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Urukiko rwa Oxford rwakatiye Umucamanza wa Loni gufungwa imyaka itandatu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Urukiko rwa Oxford rwakatiye Umucamanza wa Loni gufungwa imyaka itandatu
AMAKURU

Urukiko rwa Oxford rwakatiye Umucamanza wa Loni gufungwa imyaka itandatu

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 3, 2025 9:31 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Urukiko rwa Oxford mu Bwongereza rwakatiye Umucamanza w’Umuryango w’Abibumbye, Lydia Mugambe, igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi ane nyuma yo kumuhamya gukoresha undi ubucakara.

Umushinjacyaha Caroline Haughey yasobanuye ko Mugambe usanzwe ari umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda, yashakiye umugore wo mu gihugu cye Visa kugira ngo ajye mu Bwongereza.

Mugambe yijeje uyu mugore ko azajya akorera mu rugo rw’uwahoze ari Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Bwongereza, John Mugerwa, kandi akajya abihemberwa nk’umukozi wigenga.

Nk’uko byasobanuwe, Mugerwa ni we wafashije Mugambe kubona Visa y’uyu mugore, kuko uyu mucamanza na we yari yaraseranyije uyu mudipolomate ko azamufasha mu rubanza yaburanaga muri Uganda.

Uyu mugore wizeraga ko agiye gukorera kwa Ambasaderi Wungirije, yisanze ari umukozi wo mu rugo wa Mugambe mu gace ka Kidlington muri Oxford, akora imirimo ya gicakara.

Caroline yasobanuye ko uyu mugore ahora afite ubwoba bitewe n’igitinyiro Mugambe afite muri Uganda, ndetse ku bw’iyo mpamvu, yagaragaje ko atifuza gusubira mu gihugu akomokamo.

Mbere yo gukatira Mugambe iki gifungo, umucamanza David Foxton, yavuze ko uregwa atigeze agaragaza kwicuza ahubwo ko yagerekaga amakosa ku wakorewe icyaha.

Ubusanzwe, Mugambe yigaga amategeko muri Kaminuza ya Oxford, ashaka impamyabumenyi y’ikirenga. Iyi kaminuza yateguje ko izamukura ku rutonde rw’abanyeshuri bayo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Afurika y’Epfo: Urukiko rwahamije icyaha umugore cyo kugurisha umwana we mu bapfumu
Next Article Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashinjwe kwivanga mu itorwa rya Papa mushya aho ashaka ko Umu-Cardinal w’Umufaransa ariwe wazatorwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025
Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge

Mu ijoro rishyira ku wa 12 Gicurasi 2025, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero by’indege zirenga 100 zitagira abapilote muri Ukraine…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uganda hapfuye umuherwe ukomeye wari ingirakamaro, yapfuye urupfu rw’agashinyaguro

Igihombo gikomeye cyateye agahinda mu gihugu cya Uganda nyuma y’urupfu rw’umunyemari w’umusore Rajiv Ruparelia, wahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu karere…

3 Min Read
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Amerika ni we watorewe kuba Papa mushya afata izina ry’ubutungane rya Leon XIV

Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 yatoye…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu…

5 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?