Kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuwa 07 Gicurasi 2025 ku byaha akurikiranweho byo Kunywa urumogi, kurufatanwa ndetse no kurutunda.
Moses mu iburana rye yaburanye yemera icyaha cyo kunywa urumogi, ndetse anavuga ko impamvu arunywa ari ukubera uburwayi bw’agahinda gakabije ndetse no kwivura gusa abajijwe n’inteko iburanisha niba yararwandikiwe na muganga avuga ko ntawarumwandikiye.
Ku kijyanye n’ifungwa n’ifungurwa byagateganyo, Moses n’uwamwunganiraga mu mategeko, yasabye ko yaburana adafunze bitewe nuko afite uburwayi yari yaratangiye kwivuza no gukurikiranwa n’abaganga kugirango areke kunywa burundu urumogi, anavuga ko hari n’umuganga bari bafitanye gahunda muri uku kwezi kwa 5 wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ubushinjacyaha bwasabiye Moses gukurikiranwa afunze, bitewe nuko hari impungenge z’uko yaba acuruza urumogi bashingiye ku cyaha cyo gutunda urumogi ashinjwa.
Ku kijyanye n’ubuvuzi, ubushinjacyaha bwavuze ko gereza zo mu Rwanda zifite abaganga bahagije ku buryo ubuvuzi bwe butazahungabana.
Turahirwa Moses si ubwa mbere akurikiranweho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge kuko no muri 2023 yaburanye icyo cyaha aza gufungurwa byagateganyo.
