Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2012 kugeza mu 2016, yaburiwe irengero kuva tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Iyi mpuruza yatanzwe n’ishyaka rye, LGD, kuri uyu wa 31 Gicurasi, risobanura ko Matata yabuze nyuma y’umunsi urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rumuhamije uruhare mu kunyereza miliyoni 245 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka icyanya cy’inganda z’ubuhinzi cya Bukanga-Lonzo.
Icyo gihe, Matata usanzwe ari Senateri yahanishijwe kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato, nubwo we yagaragazaga ko uru rubanza rufite impamvu za politiki.
Iri shyaka ryagize riti “LGD n’abafatanyabikorwa batangaje kandi bahakangayikishijwe no kuburirwa irengero kwa Perezida waryo ku rwego rw’igihugu ku munsi wakurikiye uwo urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwamufatiyeho umwanzi, ni ukuvuga tariki ya 21 Gicurasi 2025, kandi Leta izabazwa kuburirwa irengero kwe n’ibizamubaho.”
Ryasobanuye kandi ko Leta ya RDC ikomeje kwibasira umuryango wa Matata, aho urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) rwafatiriye pasiporo y’umukobwa we witeguraga kujya muri Amerika ku wa 30 Gicurasi.