Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Yago n’umukunzi we Teta Christa bitegura kwibaruka imfura yabo, aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga baciye amarenga ko ibyavugwaga atari ibihuha.
Yaba Yago Pon Dat ndetse n’umukunzi we basangije ababakurikira amafoto bari kumwe ndetse uyitegereje ubona ko uyu mukobwa yitegura kwibaruka bashyiraho n’utumenyetso ‘Emojis’ ubusanzwe twifashishwa n’abitegura kwibaruka.
Benshi mu babakurikira mu butumwa babahaye, baberetse ko babishimiye ndetse banaha ikaze uyu mwana bitegura kwibaruka.Muri Werurwe 2025 nibwo Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo yise “Elo” yakomoye kuri uyu mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.
Abajijwe uko iby’urukundo rwabo byatangiye yavuze yamenye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza.
Tugiye kumarana imyaka ibiri.”Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yaganiraga na IGIHE dukesha iy’inkuru, Yago Pon Dat umaze igihe yimukiye muri Uganda aho asigaye atuye, yavuze ko yaretse intambara z’amagambo zamugonganishaga na bagenzi be babanye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Nubwo kwimukira muri Uganda ahamya ko cyari icyemezo gikomeye, Yago ahamya ko kugeza uyu munsi ameze neza nta kibazo na kimwe afite.