Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirateganya gufunga zimwe muri Ambasade na za Consulats zayo zikorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, icyemezo kirimo kuganirwaho mu rwego rwo kugabanya amafaranga akoreshwa mu mikorere y’ibigo bya Leta. Mu bihugu biteganyijwe ko Ambasade zafungwa, harimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika nka Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville), Centrafrique, Eritrea, Gambia, Lesotho na Sudani y’Epfo.
Nk’uko ikinyamakuru The New York Times kibitangaza, cyabashije kubona inyandiko y’imbere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ivuga kuri iki cyemezo, ni Ambasade 10 na za Consulats 17 ziri ku rutonde zishobora gufungwa n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Icyemezo cyo gufunga izi nzego za dipolomasi cyafashwe hagamijwe kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa bya Leta, by’umwihariko mu rwego rw’ububanyi n’amahanga. Gusa, mbere y’uko hashyirwa mu bikorwa iki cyemezo, ni ngombwa ko cyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Nubwo iki cyemezo kigamije kugabanya ikiguzi cy’imikorere, hari impungenge nyinshi cyateje mu banyapolitiki n’impuguke mu bya dipolomasi, aho bavuga ko Amerika ishobora kuba iri kwigizayo uruhare rwayo ku ruhando mpuzamahanga, bityo igaha amahirwe u Bushinwa bwo kongera ijambo ryabwo cyane cyane mu turere Amerika yari isanzwe ifitemo ijambo rikomeye.
Uretse bimwe mu bihugu bya Afurika byavuzwe haruguru, hari n’ibindi bihugu byo ku yindi migabane nabyo bishobora gusigara nta Ambasade cyangwa Consulat ya Amerika, birimo Luxembourg na Malta ku mugabane w’u Burayi, hamwe na Grenada na Maldives mu turere twa Caraïbes n’Inyanja y’Abahinde.
Mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, Amerika iri no gutekereza ku bijyanye no kwimurira serivisi za dipolomasi zatangirwaga muri izo Ambasade na Consulats mu bihugu byegeranye n’aho zari ziri, kugira ngo abaturage bakeneye izo serivisi batazahura n’ibibazo bikomeye.
Mu bihugu bikomeye ku mugabane w’u Burayi, aho Amerika ifite za Consulats nyinshi, haragaragaramo ingaruka zikomeye kuri iki cyemezo. Mu Bufaransa honyine, Leta ya Amerika iteganya gufunga Consulats eshanu zikorera mu mijyi ya Bordeaux, Lyon, Marseille, Rennes n’i Strasbourg.
Mu Budage, Consulats ebyiri ziri mu mijyi ya Düsseldorf na Leipzig ziri ku rutonde, kimwe n’iza Mostar na Banja Luka muri Bosnia & Herzegovina.
Izindi Consulats zishobora gufungwa zibarizwa mu mijyi itandukanye nka Thessaloniki (mu Bugereki), Florence (mu Butaliyani), Ponta Delgada (muri Portugal), Edinburgh (mu Bwongereza), Douala (muri Cameroun), Medan (muri Indonesia), Durban (muri Afurika y’Epfo), na Busan (muri Koreya y’Epfo).
Icyemezo nk’iki kiramutse cyemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, cyaba intambwe ikomeye mu guhindura isura ya dipolomasi ya Amerika ku Isi, ndetse bikagira ingaruka ku mubano w’iki gihugu n’ibihugu byari bisanganywe Ambasade na Consulats.