Mu karere ka Nyanza, impungenge zabaye zose nyuma y’uko abagabo 15 biganjemo urubyiruko bajyanywe n’umuntu utazwi, abizeza ko agiye kubaha akazi. Ibi byabereye mu murenge wa Rwabicuma, mu kagari ka Mushirarungu, aho abaturage bamwe batangaje ko bumvise amakuru avuga ko abo basore bashobora kuba barajyanwe mu mitwe y’iterabwoba. Ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano bwanyomoje ayo makuru, buhakana ibivugwa, buvuga ko abo basore bari mu bikorwa by’akazi bisanzwe.
Byabaye ku wa 15 Mata 2025, ubwo umugabo utaramenyekana amazina yagaragaraga nk’uwaturutse mu mahanga, yageze ahitwa “Bleu Blanc” mu kagari ka Mushirarungu, asanga abasore benshi bari bahari bashakisha akazi. Uwo mugabo yarabegereye abizeza ko afite akazi ko gupakira imicanga imodoka, kandi ko azajya abahemba amafaranga 20,000 Frw ku modoka imwe.
Abaturage bavuga ko uwo mugabo yabagaragarije ko akazi gahari, ndetse anabasezeranya kubategera imodoka abajyana aho bakagakorera. Bukeye bwaho, yazanye minibus, abashyira mu modoka abajyana ahazwi nko ku Bigega, aho yabategeye indi modoka ya coaster ibajyana.
Icyo gihe nibwo bamwe mu baturage batangiye kugira impungenge, bibaza aho abo basore bajyanywe kuko nta makuru ahagije bari bafite. Hari n’abaketse ko bashobora kuba barajyanwe mu ishyamba rya Nyungwe bashaka kwambuka bajya mu mitwe yitwaje intwaro.
Umwe mu babyeyi bo muri Rwabicuma yagize ati: “Abana bacu ntituzi aho bajyanywe, nta telefone bafite, nta makuru dufite. Turasaba ko batubariza niba bari amahoro.”
Nyamara ibyo bitekerezo byaje kunyomozwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza. Umuyobozi w’agateganyo w’akarere, Kajyambere Patrick, yatangaje ko abo basore bajyanywe mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu, aho bari gukora akazi nk’uko babisezeranyijwe.
Yagize ati: “Abo bantu ntabwo bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba nk’uko bamwe babyibwira. Bari gukorera mu murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi, n’ubuyobozi bwo mu gace barimo burabizi ko bahari kandi bari gukora.”
Ibi byanashimangiwe n’inzego z’umutekano. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, nawe yemeje ko abo basore 15 bakorera muri sosiyete y’ubwubatsi irimo kubaka ruhurura ivana amazi mu Kigo Nderabuzima cya Kayumbu. Iyi ruhurura iri mu kagari ka Muyange, umudugudu wa Nyarurembo.
SP Habiyaremye yagize ati: “Ibyo abaturage batekereza ntabwo ari byo. Abasore barakorera mu kigo cy’ubucuruzi cyemewe, kandi umutekano wabo urarinzwe. Nta mpamvu yo kugira impungenge.”
Yasabye abaturage kujya babanza gushishoza kandi bakitabaza ubuyobozi igihe babonye ibintu nk’ibyo, aho kugira ngo bihutire gushingira ku makuru ataramenyekana neza.