Uwahoze ari perezida wa congo Kinshasa biteganyijwe ko ageza ijambo ku batuye umugi wa Goma n’igihugu muri rusange.
Kuri uyu wa 19 Mata 2025, Barbara Nzimbi Umuvugizi wa Kabila, yatangaje ko mu masaha cyangwa iminsi mike iri imbere, azageza ijambo ku Banye-Congo kugira ngo atange umucyo ku bivugwa.
Yagize ati “Mu masaha ari imbere (iminsi iri imbere) Joseph Kabila wabaye Perezida azageza ijambo ku gihugu kugira ngo atange umucyo.”
Ibiro ntaramakuru Associated Press byavuze ko icyajyanye Kabila i Goma ari ukugira ngo atange umusanzu muri gahunda igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC akaba ari amakuru bakuye ku muntu ukorana bya hafi na prezida kabila.
Abagize ihuriro AFC/M23 rihanganye na leta ya RDC mu ntambara, bahamije ko ku gicamunsi cya taliki 18 Mata 2025, Joseph Kabila yanyuze mu Rwanda agera i Goma.

Leta ya RDC binyuze ku muvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya, bashimangiye Joseph Kabila Ari umwanzi w’igihugu bashingiye ku kuba yagiye mu gice kigenzurwa na AFC/M23.
Ikirego cyo kuba Joseph Kabila akorana na AFC/M23 aheruka kugitera utwatsi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo, maze avuga ko Leta ya RDC kugaragaza ibimenyetso bibyemeza ko yaba akorana na wo.