Mu minsi ishize, mu ruganda rwa muzika nyarwanda havuzwe ikibazo gikomeye hagati ya Producer Element na label yitwa 155am, aho uyu mu producer yishyuzwa miliyoni 25 Frw, bivugwa ko ari amafaranga yagiye ahabwa akoresheje izina rya label ariko ntagire icyo ayinjiriza.
Element, umwe mu ba producers bakunzwe cyane muri iyi minsi, amaze imyaka ibiri akorana na 155am. Muri icyo gihe, yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye cyane harimo Narakubabariye ya Junior Rumaga, Bad Boy ya Davis D, Selebura ya Bruce Melodie, Fou de Toiya Element, Pasadena ya Christopher, One in One ya Ray G, Bermuda ya Davis D, One More Timeya KennySol, ndetse naIgitangazaya Bruce Melodie.
Hari n’izindi nyinshi zirimo Azana ya Bruce Melodie, Cakulaya Phil Peter,Mamalodaya Calvin Mbanda, Wallah ya Okkama, Bana ya Shaffy,Mundaya Kevin Kade, Goloya Passy Kizito, Voleya Christopher, Molomitaya Director Gad, Hawayuya Yampano, Mpa Woweya Calvin Mbanda, Mileleya Element, Bestoya OkkamanaSekomaya ChrissEazy.
Amakuru avuga ko aya mafaranga yose yishyurwaga na ba nyiri indirimbo, ariko aho kunyuzwa muri 155am, Element ngo yayakiraga ubwe akayabika nk’aye bwite. Nyamara amasezerano yagiranye na label avuga ko agomba gutanga 60% by’ayo akorera kuri buri ndirimbo, kuko buri ndirimbo ngo yayikoraga agahabwa miliyoni 1 Frw, bivuze ko 600,000 Frw yagombaga kujya kuri label.
Hari impaka zikomeye kuri iyi ngingo. Hari abavuga ko Element atari umucungamutungo wa label ku buryo ari we wagombye kubazwa amafaranga yagiye yinjira. Abari hafi ye bemeza ko kwishyuzwa aya mafaranga ari akarengane kuko inshingano ze zari uguhanga indirimbo, atari ugucunga umutungo.
Ariko ku rundi ruhande, iyo hasinywe amasezerano hagati ya label n’umuntu runaka, haba harimo amabwiriza agenga imikoranire y’impande zombi, harimo no kumvikana ku buryo amafaranga yinjizwa n’indirimbo agenda. Niba koko Element yarasinye amasezerano amwemerera gukora nk’umukozi wa label kandi akajya yishyurwa binyuze muri yo, byaba ari ikosa kuba yarakiriye amafaranga atayanyujije muri label.
Label ni inzu ifasha umuhanzi cyangwa umukozi mu muziki, yaba mu buhanga, kwamamara, gufata amashusho, gushyira hanze ibihangano no kubimenyekanisha. Mu gusinyisha umuntu, label itanga ibikoresho n’ubushobozi bwose bukenewe, ariko nayo yiteze inyungu.
Nk’uko Nikola Iliev, Umuyobozi wa Café De Anatolia yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Forbes, “Ama-label ya muzika agira uruhare rukomeye mu ruganda rwa muzika, atanga ubushobozi, ubufasha n’ubwamamare bikenewe kugira ngo umuhanzi atere imbere muri iri soko ririmo guhangana cyane.”
Ni yo mpamvu, iyo habayeho gukoresha izina rya label kugira ngo winjize amafaranga ariko ukayafata ukayabika nk’ayawe bwite, bishobora gufatwa nk’uburiganya cyangwa uburangare mu mikoranire.
Biravugwa ko umwuka mubi umaze iminsi hagati y’impande zombi, ndetse hari amakuru avuga ko bashobora gutandukana. Umuyobozi wa 1:55am aherutse gutangaza ko arambiwe gushora amafaranga nta nyungu, ibintu bishobora kuba bifitanye isano n’ibi bibazo by’imicungire y’amafaranga.
Iki kibazo kirerekana uburyo amasezerano hagati ya label n’uwasinyishijwe agomba gusobanuka neza, ndetse impande zombi zigakurikiza inshingano n’amategeko bagenderaho. Niba koko Element yararenze ku masezerano yasinye, kwishyuzwa ayo mafaranga bishobora kuba bifite ishingiro. Ariko nanone, label nayo yagombaga gukurikiranira hafi umutungo wayo no gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura ibikorwa by’abakozi bayo.
Icy’ingenzi ni uko impande zombi zikwiye gushaka umuti binyuze mu nzira y’amategeko n’ubwumvikane, aho kwiyemeza inzira zishobora kurushaho gutuma umubano washaho kuzamo agatotsi.