Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, zirimo gukora imyiteguro y’intambara ikomeye mu Kibaya cya Rusizi, nyuma yo gusaba abaturage batuye mu gace ka Luvungi n’ahakikije kwimuka byihuse.
Kuva ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, ingabo za FARDC zatangiye kubwira abaturage batuye i Luvungi n’inkengero zaho ko bagomba guhita bimukira mu mujyi wa Uvira. Abaturage bo muri ibyo bice batangaje ko basabwe kwitandukanya n’ako gace mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’imirwano.
Umwe mu baturage utuye i Luvungi yagize ati:
“Ingabo za FARDC n’ingabo z’u Burundi badutegetse kuva i Luvungi tukimukira i Uvira. Batubwiye ko hagiye kuba imirwano ikomeye hagati yabo n’umutwe wa M23.”
Aka karere ka Luvungi, kari mu Kibaya cya Rusizi, kibarizwa muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ubu, aka gace kagenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi, hamwe n’imitwe irimo uwa FDLR (urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda) n’umutwe wa Wazalendo, ushinjwa ibikorwa byo gusahura no kwibasira cyane abaturage b’Abanyamulenge bo mu misozi ya Uvira, Fizi, Mwenga ndetse no mu mujyi wa Uvira.
Gusaba abaturage kuva muri aka gace, bije nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Kaziba uherereye muri teritware ya Walungu, umujyi utari kure n’Ikibaya cya Rusizi.
Uretse Kaziba, abarwanyi ba M23 babashije no gufata imisozi imwe n’imwe yo muri ako karere, harimo n’iyo itandukanya teritware ya Walungu n’iya Uvira. Imisozi nka Cibanda, Ngando, Chihumba, Murambi, Bushyenyi ndetse na centre ya Kaziba ubu biri mu maboko y’umutwe wa M23.
Nubwo bimeze bityo, hari imisozi mike igikomeye mu maboko y’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, irimo Nabumbu, Mufo, Miti-mbili na Namushwaga. Ibi bigaragaza ko intambara ikomeye ishobora kurogota muri aka gace igihe cyose, kuko impande zombi zamaze kwegerana no guhangana mu buryo bugaragara.
Iyi mirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, irushaho gukura abaturage mu byabo, kongera umutekano muke no guteza impungenge ku muryango mpuzamahanga ureba ibibera muri aka karere.