Ikigo k’igihugu k’ibarurisahamibare mu Rwanda giherutse gushyira hanze ubushakashatsi ngarukamwaka ku mibereho y’abaturage aho banagaragaza umubare w’abantu bavutse ndetse n’abitabye Imana banditse cyangwa bandukujwe mu gitabo k’irangamimerere. Ubuheruka ni ubwa 2024
Utu ni two turere dutanu tw’u Rwanda dufite umubare munini w’abavutse mu 2024, nk’uko bikubiye muri ubu bushakashatsi.
Ku mwana wa 5 hari akarere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Mu 2024 Havutse abana 13,782 harimo abakobwa 6,729 ndetse n’abana b’abahungu 7,053.
Ku mwanya wa kane hari Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’iburasirazuba, mu 2024 havutse abana13,989 harimo abakobwa 6,868 n’abahungu 7,121 nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza.
Ku mwanya wa Gatatu hari Akarere ka Rubavu mu Ntara y ‘Uburengerazuba, mu 2024 havutse abana 15,976 barimo abakobwa 7,889 ndetse n’abana b’abahungu 8,087.
Ku mwanya wa Kabiri hari Akarere ka Nyagatare ntara y’uburasirazuba ubushakashatsi bw’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare mu Rwanda bugaragaza ko mu 2025 muri aka karere havutse abana 18,521barimo abakobwa 9,049 ndetse n’abahungu 9,472.
Ku isonga hari Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu 2024 havutse aba 24,641 harimo abana b’abakobwa 12,153 ndetse n’abana b’abahungu 12,488.
Muri rusange mu gihugu cyose abana bavutse bakaba banditswe mu gitabo k’irangamimerere mu turere twose tw’igihugu ni abana 341,029 wongeyeho n’abavukiye mu mahanga 172 aho ho abakobwa ari 92 abahungu bakaba 80.
