Nyarwaya Umunyakakuru ukorere kuri You Tube uherutse guhunga igihugu avuga ko ahunze agatsiko k’abashakaga kumugirira nabi, agahungira mu gihugu cya Uganda. Avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bamushija ibyaha mu gihe nta rukiko na rumwe rwamuburanyishije ngo ahamwe na byo?
Amashusho akomeje gusakazwa ku rubuga rwa X uyu Nyarwaya yikomye Ministiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ngo kuko aherutse gukora igisa no kumwangisha abafana be yita Big Energy gusa urwego rw’ubugenzacyaha bwo bwasabye urubyiruko kugendera kure iyo Big Energy kuko ari agatsiko atari abafana nk’uko uyu Yago abivuga.
Mu magambo ye Yago avuga kuri Ministiri w’urubyiruko yagize ati: “Abayobozi bamwe mwitwaza ububasha bw’inzego muhagarariye mugashyiraho umuntu ibyaha n’urukiko rutamuhamije, ibyo ni akarengane. Iyo mba ndi umuntu mubi, mba narabareze kuri H.E Paul Kagame. Narabahunze mwebwe n’iyo Showbiz yanyu, ariko mukomeza kungendaho. Ese koko mwanze kumpa amahoro?”
Yakomeje agira ati: Minisitiri w’urubyiruko ushinze urubyiruko akajya kuri camera akavuga ngo’ mwa bana mwe ntimuzongere kuvuga kuri Big Energy bariya bantu baba bafite amakuru’ ibyo bisobanuye iki? uko ni ukunyica ni ukunteza abantu.”
Si ubwa mbere Nyarwaya Innocent yumvikanye yikoma bamwe mu bayobozi b’inzego zimwe na zimwe z’igihugu kuko yaherukaga gukora igisa no guterana amagambo n’umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacya RIB Dr. MURANGIRA B. Thierry.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, Taliki 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.