Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, hitezwe isinywa ry’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aya masezerano azaba aganisha ku mahoro arambye mu karere, ariko hanarebwe ku bufatanye mu by’ubukungu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko impande zose zamaze kumvikana ku mbanzirizamushinga y’amasezerano, kandi ko gusinya ku mugaragaro biteganyijwe kuba muri Kamena muri White House, aho Perezida Trump azakira abakuru b’ibihugu bya RDC n’u Rwanda.
Mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar ku wa Kane, Umujyanama Mukuru wa Trump ku bijyanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kunoza amasezerano, ndetse ko impapuro z’imbanzirizamushinga zatanzwe uyu munsi. Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo na ba Brigadier General b’u Rwanda, Jean Paul Nyirubutama na Patrick Karuretwa.
Ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, nawe yemeje ko azahura n’abayobozi ba RDC ngo bakemure ibikiri ku rwego rwa diplomasi mbere y’isinywa rya nyuma.
Amezi abiri ari imbere azakoreshwa mu gutegura uwo muhango ukomeye uzaba uyobowe na Amerika, ukazanatumiwamo abakuru b’ibihugu bifatanyije mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Icyakora, kugira ngo ayo masezerano yemerwe burundu, hari ibyo impande bireba bizabanza kugeraho. Muri byo harimo ko RDC igomba gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke, cyane cyane ikibazo cya FDLR. Hazanakorwa amavugurura mu miyoborere y’igihugu, by’umwihariko ku birebana no gusaranganya inyungu hagati y’intara.
Byongeye, u Rwanda na RDC bagomba gusinyana amasezerano yihariye na Amerika ajyanye n’ubukungu. Ibi bigamije gufungura inzira z’ishoramari rikomeye riturutse muri Amerika.
Kugira ngo hubahirizwe ibi byose, hashyizweho komite igizwe na Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo.
Ibiganiro byari bisanzwe bikorerwa muri gahunda ya EAC-SADC byakuweho, bisigaye biyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu rwego rwo guhuza imbaraga no kwihutisha umuti urambye w’umutekano mu karere.