Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha (IRMCT) rwagaragaje ko Kabuga Félicien akomeje kurubera umutwaro mu gihe rusabwa kugabanya ingengo y’imari rukoresha.
Muri Nzeri 2023, uru rwego rwafashe umwanzuro wo guhagarika kuburanisha Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho inzobere mu by’ubuzima zamusuzumye zigaragaje ko adafite ubushobozi bwo kuburana.
Muri iki gihe, Kabuga aracyafungiwe muri gereza y’uru rwego mu gihe agitegereje ko hari igihugu cyakwemera kumwakira. Umunyamategeko we, Me Emmanuel Altit, yatangaje ko aho umukiriya we afungiwe, afashwe neza, nubwo ananiwe.
Me Altit yagize ati “Bwana Kabuga arananiwe ndetse arananiwe cyane ariko njyewe mbona bamwitaho ku buryo bwiza bushoboka kandi abaganga bahari bakora ibishoboka byose kugira ngo ibintu bigende neza.”
Perezida w’uru rukiko, Graciela Gatti Santana, yamenyesheje Inteko Rusange ya Loni ko kuva muri Mutarama 2020 kugeza mu mpera za 2024, rwagabanyije abakozi barwo ku rugero rwa hafi ya 60%, ndetse n’ingengo y’imari ku rugero rurenga 30%.
Urubanza rwa Kabuga rwahagaze ndetse n’urwa Jovica Stanisic na Franko Simatovic rwapfundikiwe, ziri mu mpamvu zatumye ingengo y’imari y’uru rwego igabanywa, kimwe n’abakozi, nk’uko Graciella yakomeje abisobanura.
Ku wa 1 Gicurasi 2025, umucamanza Carmel Agius yibukije ko ubwo urubanza rwa Kabuga rwahagarikwaga, urugereko rw’ubujurire rw’uru rwego rwanzuye ko nyuma ya buri minsi 120 hazajya haba inama ntegurarubanza kugeza avuye muri gereza.
Uyu mucamanza yasobanuye ko uru rwego rufite ibibazo by’amafaranga kuko rwasabwe kugabanya ingengo y’imari, nyamara inzobere zisuzuma ubuzima, abashinjacyaha, abacamanza, abanditsi, abanyamategeko, abasemuzi n’abategura inyandikomvugo, bakomeje akazi kubera izi nama ntegurarubanza.
Yagize ati “Murabizi ko uru rukiko rufite ibibazo by’amafaranga kubera izi nama ziba buri gihe. Abantu bo hanze bakurikira ibibera hano bashobora gutekereza ko dufite amafaranga adashira. Ntabwo ari ko bimeze.”
Umucamanza Agius yagaragaje ko abacamanza, umwanditsi w’urukiko ndetse n’ababuranyi, bazagirana inama kugira ngo barebe niba inama ntegurarubanza zizakomeza kuba nyuma y’iminsi 120 cyangwa se hari ikindi cyemezo cyafatwa, bijyanye n’ikibazo cy’amafaranga gihari.
Yakomeje ati “Urugereko rwa mbere rw’iremezo rwemera ko amafaranga tugomba kuyabungabunga, bityo tukaba tugomba kwiga ubundi buryo, tugiranye inama n’umwanditsi hamwe n’ababuranyi, tukareba ubundi buryo byakorwa, bityo tukaba tuzigira hamwe niba inama ntegurarubanza zizakomeza kuba buri minsi 120 kugeza igihe ikindi cyemezo kizafatirwa. Ni ukuzategereza niba hari ikindi cyemezo kizafatwa.”
Umucamanza ahamya ko muri iki gihe bitashoboka ko Kabuga afungurwa by’agateganyo kugira ngo agume mu Buholandi. Ubushinjacyaha bwo bubona ko kugira ngo Kabuga akomeze kuba umutwaro, akwiye koherezwa mu Rwanda kuko rwo rwemeye kumwakira