Mu Karere ka Ngoma, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Nkundumukiza Fiston, uri gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera icyaha akekwaho cyo gufungira mu rugo rwe mugenzi we amushinja ko amurimo amafaranga angana na 570,000 Frw, kandi akamubwira ko atazamurekura atabanje kuyamwishyura.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mukibimba, mu Kagari ka Akagarama, Umurenge wa Rurenge, Akarere ka Ngoma, bikaba byamenyekanye ku wa Mbere, tariki ya 5 Gicurasi 2025.
Uwo Nkundumukiza yafungiye mu rugo rwe ni Niyibizi Célestin, umugabo w’imyaka 49, ukomoka mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego. Niyibizi yari amaze iminsi ibiri afungiye mu rugo rwa Nkundumukiza, nyuma yo kumujyana ku ngufu avuye iwabo i Kayonza ku itariki ya 3 Gicurasi 2025, nk’uko bivugwa.
Amakuru avuga ko aba bagabo bombi basanzwe baziranye kandi bakorana, cyane cyane mu bijyanye no gucuruza inka. Nkundumukiza avuga ko amafaranga yishyuza Niyibizi yayamuhaye ubwo yamucururizaga inka mu Mujyi wa Kigali, hanyuma akamubura. Nyuma yo kumubura igihe kirekire, yaje kumushakisha iwabo, aramufata amuzana kuri moto, amufungira iwe abwira ko atazamufungura atamwishyuye amafaranga yose amurimo.
Amakuru y’iki kibazo yageze ku nzego z’ibanze n’iz’umutekano, bajya iwe barafungura Niyibizi, banamusaba ko yakwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo ikibazo cye gikurikiranwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yemeje iby’iyi nkuru, ashimangira ko Nkundumukiza Fiston yahise atoroka ubwo aya makuru yamenyekanaga, akaba kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru yari atarafatwa, ariko inzego zibishinzwe zikaba zikomeje kumushakisha.
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko kwihanira bitemewe n’amategeko, abasaba kujya bihutira kugana inzego zishinzwe ubutabera mu gihe bagize ikibazo.
Yagize ati: “Ntabwo abaturage bafite uburenganzira bwo kwihanira kuko dufite inzego zishinzwe kubakemurira ibibazo. Bagomba kuzigana zikabarenganura aho gufata amategeko mu biganza. Bakwiriye kugana RIB bagatanga ibimenyetso, niyo ifite inshingano zo gukurikirana ibyaha.”
Iki gikorwa cyo gufungira mu rugo ryateje impaka mu baturage, benshi bagaruka ku kibazo cy’uko hari abantu bagifite imyumvire yo kwifatira ibyemezo aho kugana inzego z’ubutabera, ibintu abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bagaragariza ko bikwiye gucika burundu mu muryango nyarwanda.