Perezida Kagame yarebye umukino wa ½ cya UEFA Champions League i Paris ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa
Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino wo kwishyura wa kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Arsenal. Uyu mukino wabereye kuri stade ya Parc des Princes i Paris, mu Bufaransa, aho wahuriranye n’uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriraga muri iki gihugu.
Perezida Kagame yari ari kumwe na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ndetse n’abandi bayobozi bakomeye barimo Aleksander Čeferin uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA). Ni umukino wanakurikiwe n’abandi banyapolitiki n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rugamije gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, aho yanagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Macron.
Paris Saint-Germain niyo yegukanye intsinzi ku giteranyo cy’ibitego 3-1 nyuma yo gutsinda Arsenal ibitego 2-1 muri uyu mukino wo kwishyura. PSG na Arsenal zombi ni amakipe afitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda y’ubukerarugendo ya Visit Rwanda.