igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo
AMAKURU

Nyuma y’iminsi 3 gusa Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira Collège Inyemeramihigo

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 8, 2025 6:38 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu ishuri rya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hamaze kuba inkongi z’umuriro 2 mu minsi itatu gusa zibasira aho barara.

Mu ijoro rya tariki ya 5 Gicurasi, ni bwo inyubako ya mbere iraramo abanyeshuri b’abahungu yibasiwe n’inkongi y’umuriro, maze ibifite agaciro ka miliyoni 47 Frw byari biyirimo birakongoka.

Mu mpamvu zaba zarateye iyi nkongi harimo kuba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi warenze igipimo gisanzwe, dore ko basobanuye uburyo mbere y’uko iyi nyubako ishya, umuriro wari wabanje kugenda, hifashishwa Moteri bagira ng oni ibisanzwe.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi 3 gusa indi nyubako iraramo abanyeshuri mu ishuri na yo yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Karake Dan wiga mu mwaka wa kane muri iri shuri yavuze ko inyubako yahiye ari iyo we na bagenzi be bimukiyemo ubwo iyo babagamo mbere nayo ihiye.

Yagize ati “Ingorane dufite ni uko inyubako turaramo ziri kugenda zishya umunsi ku munsi. Ubwa mbere yarahiye, ibikoresho birangirika, abakinnyi tubura ibikoresho byinshi; ibyangombwa, n’ibyo twari tubonye twari twabyimuriye mu yindi, none na yo yahiye.”

Ahishakiye Fabrice, Umuyobozi w’abanyeshuri muri iri shuri, yatangaje ko kuri ubu hari impungenge ko ikibazo kiri gutera izi nkongi z’umuriro nikidakemurwa mu maguru mashya bishobora gutera izindi nyubako kuba nazo zashya.

Ubwo yabazwaga niba ibikoresho byakongokeye mu nkongi iheruka ba nyirabyo hariko bari gufashwa yavuze ko Atari 100%

Yagize ati:”yego barafashijwe. Ntabwo ari 100% gusa iby’ingenzi umuntu akenera kugira ngo abeho nk’umunyeshuri barabibonye.”

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yemeje iby’aya makuru avuga ko iyi nkongi  yabaye mu ahagana saa saba z’amanywa, kandi ko Polisi y’igihugu yihutiye gutabara ibintu byose bitarakongoka. Gusa avuga ko noneho inkongi yo icyayiteye batarakimenya.

Yongyeho ko hagiye gukorwa ibarura hakarebwa ibikoresho by’abanyeshuri byahiriye muri iyi nkongi hashakishwa uburyo bwo gufasha abanyeshuri.

Ati “Tugiye kongera tubarure ibyangiritse vuba, turebe ibiri mu bubiko bw’Akarere, nidusanga bitarimo, twiyambaze MINEMA kuko abana bagomba kubona matela bararaho, tubwire MINEDUC, twamaze no kubwira REB, idufashe kubona amakayi, kubona amakaramu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye ababyeyi barerera abana muri iri shuri kudahangayika ndetse ko bagiye kwihutira gufata ingamba zo kurinda inkongi muri iri shuri.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke
Next Article Ibikoresho bya SAMIDRC byanyujijwe mu Rwanda bigeze ku cyiciro cya gatatu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
May 9, 2025
EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club
May 9, 2025
Iby’ingenzi wamenya kuri Papa mushya (Leo XIV)
May 9, 2025
Rutsiro: Umurambo w’umugabo w’imyaka 30 wasanzwe iruhande rw’akabari
May 8, 2025
Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV
May 8, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Inkuru y’akababaro, Niyo Bosco yapfushije Se umubyara

Umuhanzi Niyo Bosco kuri ubu yabuze se umubyara witabye Imana kuri uyu wa 23 Mata 2025. Abinyujije ku mbiga  nkoranyambaga…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abantu 40 bamaze guhitanwa n’inkongi yibasiye icyambu muri Iran

Icyambu kinini cya Shahid Rajaee kiri i Bandar Abbas mu majyepfo y’u Burengerazuba bwa Iran kibasiwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’ibiturika…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda rwanyomoje amakuru y’ibiganiro by’amahoro byavugwaga na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru yavugaga ko hari imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yatangiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira…

3 Min Read
AMAKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?