Akanama k’umuryango wabibumbye Gashinzwe umutekano ku isi, kongereye Manda ya’abari mu butumwa bw’uyu muryango muri Sudan y’Epfo, ubutumwa buzwi nka UNMISS, kugeza taliki 30 Mata 2026.
Uyu mwanzuro wo kongerera igihe ubu butumwa wafashwe ku wa Kane ugaragajwe na Leta zunze ubumwe za Amerika ushyigikirwa n’abandi banyamuryango 11b’akanama gashijwe umutekano ku isi mu muryango w’abibumbye gusa Ubushinwa n’uburusiya ntacyo byabivuzeho.
Iyi manda n’ubundi igamije kugarura amahoro muri iki gihugu, harimo Kurinda abaturage b’abasivili gufasha mu bikorwa bw’ubutabazi no gutanga infashanyo, no gushyigikira amasezerano y’amahoro yo mu 2020 no gukora iperereza ku kurenga ku mategeko mpuzamahanga.
Amabasaderi wa amerika mu Muryango w’Ababibumbye Dorothy Shea, yavuze ko guverinoma ya Sudani y’ Epfo yagiye ibangamira mu buryo bugaragara ibikorwa bya UNMISS.
Yagize ati:”Guverinoma y’inzibacyuho ikomeje kubangamira UNMISS, bikangiza cyane mu gushyira mu bikorwa ibyayizanye birimo no kurinda z’abasivili, kandi yakomeje kandi yakomeje gushaka ko UNMISS yakuraho icyicaro cyayo kiri Tomping. Turashimangira ko UNMISS yemerewe gusohoza inshingano zayo nta nkomyi, nk’uko bikubiye mu myanzuro y’iyi muri manda nshya.”
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kandi, kagaragaje ko kiteguye gusuzuma uburyo bwo kongerera ubushobozi abari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bateganyiriza ibihe biri imbere.
Iri vugurura rije mu gihe ibibazo bya politiki n’umutekano bikirimbanyije muri Sudani yepfo dore ko n’amasezerano y’amahoro yo mu 2018 adatanga ikizere ko ituze rizagaruka vuba.