Ku wa 9 Mata 2025, mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Mudakama, Umudugudu wa Kararo, habaye impanuka ibabaje aho umwana w’imyaka irindwi, Tumukunde Elia, yapfuye ajyanwe n’umugezi wuzuye watewe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace
Nk’uko byatangajwe n’ababyeyi be, Sebahinzi Fabien na Nyiransekuye, uwo mwana yari yagiye kuragira intama. Igihe yari mu nzira agaruka ngo ahunge imvura, yahisemo kwambuka umugezi wa Nyabiteshwa wari wamaze kuzura maze amazi aramutwara.
Se w’umwana, Sebahinzi Fabien, yavuze ati: “Ni agahinda kenshi cyane, kuko uyu mwana yari yagiye kuragira intama, imvura iguye yihutira kuzi cyura, ageze ku mugezi waruzuye aragerageza kuwambuka, birangira amutwaye. Twamenye iby’uru rupfu mu masaha ya saa saba. Dukwiye kurushaho kurinda abana bacu muri ibi bihe by’imvura.”
Ibi byemejwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Bwanakweli Mousa, wavuze ko abaturage bamubonye amaze kujyanwa n’amazi nyuma y’uko imvura ihise. Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Dukomeje gusaba ababyeyi kwirinda kohereza abana mu bikorwa bibashyira mu kaga, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Abana bagomba kuguma mu rugo cyangwa bagasubira ku ishuri, aho kujyanwa mu mirimo nk’iyo mu bihe bibi by’ikirere.”
Ubuyobozi bwatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wagiye kugezwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma na RIB mbere yo gutegura umuhango wo kumushyingura.
Imvura yaguye icyo gihe yari nyinshi cyane ku buryo imigezi yarengeraga inkombe zayo ndetse n’imirima igatwarwa n’amazi, bikongera impungenge ku mutekano w’abaturage n’amatungo yabo.