igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
AMAKURU

Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 10, 2025 9:50 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa 9 Mata 2025, mu Murenge wa Gataraga, Akagari ka Mudakama, Umudugudu wa Kararo, habaye impanuka ibabaje aho umwana w’imyaka irindwi, Tumukunde Elia, yapfuye ajyanwe n’umugezi wuzuye watewe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace

Nk’uko byatangajwe n’ababyeyi be, Sebahinzi Fabien na Nyiransekuye, uwo mwana yari yagiye kuragira intama. Igihe yari mu nzira agaruka ngo ahunge imvura, yahisemo kwambuka umugezi wa Nyabiteshwa wari wamaze kuzura maze amazi aramutwara.

Se w’umwana, Sebahinzi Fabien, yavuze ati: “Ni agahinda kenshi cyane, kuko uyu mwana yari yagiye kuragira intama, imvura iguye yihutira kuzi cyura, ageze ku mugezi waruzuye aragerageza kuwambuka, birangira amutwaye. Twamenye iby’uru rupfu mu masaha ya saa saba. Dukwiye kurushaho kurinda abana bacu muri ibi bihe by’imvura.”

Ibi byemejwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Bwanakweli Mousa, wavuze ko abaturage bamubonye amaze kujyanwa n’amazi nyuma y’uko imvura ihise. Yagize ati: “Ni inkuru ibabaje cyane. Dukomeje gusaba ababyeyi kwirinda kohereza abana mu bikorwa bibashyira mu kaga, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Abana bagomba kuguma mu rugo cyangwa bagasubira ku ishuri, aho kujyanwa mu mirimo nk’iyo mu bihe bibi by’ikirere.”

Ubuyobozi bwatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wagiye kugezwa ku bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma na RIB mbere yo gutegura umuhango wo kumushyingura.

Imvura yaguye icyo gihe yari nyinshi cyane ku buryo imigezi yarengeraga inkombe zayo ndetse n’imirima igatwarwa n’amazi, bikongera impungenge ku mutekano w’abaturage n’amatungo yabo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article IMYANYA 7 Y`AKAZI MURI BANKI NKURU Y`U RWANDA (BNR): ITALIKI NTARENGWA: 10 GICURASI 2025
Next Article Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025
Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
May 11, 2025
Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
May 11, 2025
Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya DRC bagiye gutumiza |Drone mu bushinwa ziri muzigezweho

RDC irifuza gukoresha drones za Wing Loong II mu bikorwa byo kongera kwigarurira ibice bya Kivu biri mu maboko ya…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yamaganye ikoreshwa ry’amashilingi ya Uganda muri iki Gihugu

Agashami gashinzwe gusesengura ibipimo muri Minisiteri, nyuma y’urugendo rwakoze mu Ntara ya Ituri kuva ku wa 14 kugeza ku wa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?