Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa amafaranga bayahe ba nyiri ibihangano bakishyuzwa amafaranga agahabwa abahanzi.
Iyi Minisiteri ivuga ko ari ikigo kizajyaho vuba, kigamije gutuma abahanzi babona inyungu zikomoka ku mutungo wabo bwite mu by’ubwenge harimo n’indirimbo.
Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, ubwo bagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Urubyiruko yo muri Nzeri 2015.
Ati: “Kimwe mu bintu dukurikirana muri Minisiteri ni uko umuhanzi yahabwa uburenzira, igihano cye kikamwungukira. Icyo dushima itegeko ryagiyeho, rigenga uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge. Ubungubu, turimo gufatanya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) dusoma neza ko twashyiraho iteka rya Minisitiri, kugira ngo iryo tegeko rigenga umutungo bwite mu by’ubwenge rishyirwe mu bikorwa na buri muntu wese.”
Yakomeje agira ati: “Turashaka gushyiraho ikigo kizajya gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi, ndetse kigakusanya n’amafaranga abantu bishyuye. Niba ushaka gukoresha igihano muri Hotel, Sitade, ahantu hose hatandukanye ukishyura.”
Minisitiri Dr Utumatwishima yahamije ko ubu harimo kubakwa urwego rw’Abahanzi rugengwa na Leta icyo kigo kikazajya gitanga icyemezo ku bakora ibikorwa by’ishoramari bitandukanye n’abayobozi b’Inzego z’ibanze ariko bashaka gukoresha ibihangano by’abahanzi haba muri za hoteli ndetse no ku Mirenge.
Yemeza ko kandi n’abantu bakora akazi ko kuvanga imiziki abazwi nk’abaDJs bazajya bazajya babanza kwerekana uruhushya bahawe n’abahanzi bakerekana ko bishyuye ngo bakoreshe gukoresha izo ndirimbo mbere yo kuzicuranga.

Gusa iyi Minisiteri ivuga ko abahanzi na bo basabwa kwandikisha ibihangano byabo mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB mu rwego rwo kumenya ba nyirabyo kugira ngo bizababyarire umusaruro ariko bizwi ko ari ibyabo.