igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya
AMAKURUMU MAHANGA

Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 8, 2025 12:00 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu gatolika bambwiye ko bizeye ko Papa mushya yaba Umunyafurika, kandi bishobora gutungarana akaba Umunyarwanda. Itora ry’umusimbura wa Papa Francis rirakomeza uyu munsi i Vatican.

Mu gitambo cy’iyi misa muri Bazilika nto ya Kabgayi, kimwe n’ahandi henshi ku isi, batangiye basaba Roho mutagatifu kumurikira abakardinali barimo gutora papa mushya.

Nk’uko byari byitezwe, itora rya mbere ryabaye ejo nimugoroba nta papa waribonetsemo, bityo hazamutse umwotsi w’umukara.

Uyu munsi barongera batore, itora rya mbere riratangira saa 10:30 ku isaha ya Vatican ari nayo ya Kigali na Gitega.

Aha kuri Bazilika nto ya Kabgayi, ni ahantu ndangamateka ya Kiliziya mu Rwanda, iyi ni yo yonyine muri kiliziya zigera 1,000 ziri mu Rwanda, yitwa Bazilika. Ni imwe muri eshanu (5) ziri muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba n’imwe muri bazilika zirenga gato 20 gusa ziri muri Afurika, nk’uko bigaragazwa n’urubuga GCatholic rutangaza amakuru ya kiliziya.

Misa ya mu gitondo uyu munsi ihumuje aha kuri iyi Bazilika, negereye Agnès Beata Ilibagiza. Uyu yavukiye aha i Kabgayi kandi ni ho yumvira misa iyo yaje hano ku ivuko kuko ubusanzwe atari ho atuye.

Iribagiza afitanye amateka yihariye na hano, ati: “Ndi ubuvivi bwa Bwayi uri mu bahesheje izina iyi ngiyi Kabgayi”. Yambwiye ko barimo gukurikiranira hafi itorwa rya papa mushya.

Ati: “Turimo turakurikirana cyane gutora papa mushya, turimo turabikorera noveni (iminsi 9 yogusengera ikintu runaka), hirya no hino ku isi kuri za zoom, mu miryango remezo, twifuza ko badutorera umupapa mwiza.

“Umupapa mwiza twifuza ni umeze nka Papa François kuko yari papa w’abakene… agakunda kandi gutanga inyigisho twese twumva, atari inyigisho zirimo filozofi zihambaye.”

Ilibagiza yongeraho ati: “Uwo batora wese kuri njyewe ntacyo bitwaye, yaba umunyarwanda, yaba umuzungu, yaba uwo muri Amerique Latine (Amerika y’Epfo), yaba umunyaziya…”

Umwihariko wa Kagbayi muri kiliziya mu Rwanda
Aha i Kabgayi hafite amateka yo kuba ari ho hari Paruwasi Katedrali ya mbere mu Rwanda kuva mu 1912, nubwo iyi nyubako uku imeze uyu munsi yari itaruzura.

Iyi nyubako ifite ifite ubujyejuru – ushyizemo n’umunara wayo – bwa metero zirenga 45, yatashywe yuzuye nka kiliziya nshya mu 1923.

Kuva mu 1959 hano i Kabgayi hari Arkidiyosezi ari ho hayoborerwa Kiliziya mu Rwanda kugeza mu 1973 hashinzwe Arkidiyosezi ya Kigali, nk’uko amateka ya kiliziya gatolika mu Rwanda abivuga.

Mu mwaka 1990 iyi nyubako ikiri katedrali, yasuwe na Papa Yohani Pawulo wa II, yahise agezwaho icyifuzo ko iyi kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.

Mu 1992 ni bwo Papa Yohani Pawulo wa II yashyize iyi Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto.

’Kardinali w’Umunyarwanda yaratunguranye na papa yatungurana’
Jean Baptiste Kamana na we yavukiye hano i Kabgayi yambwiye ati: “Twifuza papa uha agaciro cyane cyane Abanyafurika”.

Kamana ati: “Turifuza umupapa wo muri Afurika, by’umwihariko tugize amahirwe tukabona umuvandimwe wacu w’Umunyarwanda Kardinali [Antoine] Kambanda byaba ari akarusho.
Yongeraho ati: “Igituma twizera ko bishoboka ni uko byanatunguranye no kubona uwo mu kardinali, bishobora no gutungurana tukabona papa, ntekereza ko buri munyarwanda [iki] ari ikintu kituri ku mutima, ntabwo ari njye njyenyine.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yarebye umupira wahuje amakipe abiri yamamariza Visit Rwanda
Next Article U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umusore wo mu Karere ka Rutsiro nyuma yo gusambanya abana babiri yaburiwe irengero

Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa umusore w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa b’imyaka 12…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye

Umugore w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 61, babanaga byemewe n’amategeko, amukatishije nanjoro. Byabereye…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ibihugu 10 bifite igisirikare gicumbagira kurenza ibindi muri uyu mwaka

Urubuga Global Firepower rwasohoye urutonde rugaragaza uko ibihugu 145 byo ku Isi bihagaze mu mbaraga za gisirikare. Muri urwo rutonde,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Abahagarariye AFC/M23 mu biganiro by’amahoro basubiye muri Qatar

Ni ibiganiro by’amahoro bimaze igihe kirenga ukwezi bibera muri Qatar, ngo harebwe ko hagaruka agahenge ndetse hahoshwe umwuka mu hagati…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?