Ku mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi 2025, inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican yatoye Cardinal Robert Francis Prevost wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo abe Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika. Uyu ni we watorewe gusimbura Papa ucyuye igihe, nyuma y’ibyiciro bitanu by’itora byatangiye tariki ya 7 Gicurasi
Itangazwa ry’itorwa rye ryamenyekanye ku mugaragaro ubwo umwotsi w’umweru wazamukaga mu kirere cya Vatican, ikimenyetso kigaragaza ko Papa mushya yamaze gutorwa. Kuri uyu mwanya, umukandida aba agomba kubona amajwi nibura 90 kuri 133 y’Abakardinali bitabiriye itora, bivuze ko Cardinal Prevost yahawe amajwi arenga 89.
Papa mushya yahisemo kwitwa Leon wa XIV (Leon XIV), izina rihabwa Umushumba mukuru wa Kiliziya mu rwego rw’icyubahiro cyihariye. Mbere yo kwiyereka imbaga y’abakirisitu bari bateraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje kwinjira mu cyumba cyihariye kizwi nka “Icyumba cy’Amarira” kiri hafi ya Chapelle ya Sistine.
Iki cyumba gifite igisobanuro cyihariye kuko ari ho Papa mushya ahabwa imyambaro ye mishya, akanahakura ubusobanuro bukomeye bw’inshingano zitoroshye ziri imbere ye. Ni ho yiyamburira ikanzu itukura y’Abakardinali, akambara iyera yihariye y’abapapa, hamwe n’inkweto zitukura, furari, n’ingofero – byose bifite ibisobanuro byihariye ku butumwa bwo guca bugufi, kugira ubutware, no gukomeza umuco w’ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.
Imyambaro ibikwa muri iki cyumba iba iri mu bipimo bitandukanye (nito, isanzwe, nini), bitewe n’uko abadozi baba batazi neza umubyimba cyangwa igihagararo cy’uzatorwa.
Nyuma yo kuva muri icyo cyumba, Papa mushya yerekeje ku ibaraza rinini rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Mu gihe gito cyakurikiyeho, hatangajwe amagambo y’Ikilatini “Habemus Papam”, bisobanuye ngo “Dufite Papa”. Iri jambo ryakiriwe n’ibyishimo bikomeye mu bakirisitu bari bateraniye ku mbuga, bishimira kubona Umushumba mushya wa Kiliziya.
Wari umunsi w’amateka, kuko Cardinal Robert Francis Prevost abaye Umunyamerika wa kabiri mu mateka ugizwe Papa, ibintu byishimiwe cyane n’abakirisitu ku isi hose.



