U Rwanda rwagiranye amasezerano mashya na sosiyete yo mu bihugu by’abarabu iyi sosiyete ikaba izwi cyane mu gutanga service y’icapiro
Ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’isosiyete E7 Group, ikorera muri Abu Dhabi mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. E7 Group izobereye mu gutanga serivisi z’icapiro ritekanye no gukora ibikoresho bifunika ibicapiro, bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu bufatanye buzageza ku kubakwa uruganda rw’icapiro rya kijyambere mu Rwanda. Uru ruganda ruzafasha kunoza uburyo serivisi za Leta zitangwa, ndetse runashyigikire intego yo guhindura u Rwanda icyicaro cy’iterambere ry’inganda mu karere.
Isosiyete ya E7 Group izajya itanga serivisi z’icapiro ku rwego rwo hejuru harimo gucapa ibinyamakuru, ibitabo, udutabo tw’inkuru (magazines) ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu burezi. Iyi sosiyete ifasha kandi abanditsi n’abacuruzi kubona serivisi z’icapiro ku giciro gito ariko zinoze.
Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga, n’abandi bayobozi bakomeye.