Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasuzumye dosiye rwagejejweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, iregwamo umugore w’imyaka 58 ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ku itariki ya 15 Mata 2025, ahagana saa moya z’ijoro, bikaba byabereye mu rugo rwabo.
Nk’uko bisobanurwa mu ibazwa ryakorewe uregwa, uyu mugore yemera ko yagiranye amakimbirane n’umugabo we nyuma y’uko amumeneye ifu. Aho kugira ngo bashake umuti w’ikibazo bagiranye, umugore yafashe umuhini yasekuzaga imyumbati maze amwirukaho, awumukubita inshuro ebyiri: imwe mu mutwe n’indi ku kuboko. Uwo mugabo yahise agwa hasi, ndetse nubwo yajyanywe kwa muganga byihuse, yahise apfa.
Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko mbere y’icyo gikorwa cy’ubugome, abashakanye bari basanganywe amakimbirane akomeye. Bivugwa ko buri wese yabaga mu cyumba cye kandi yitekera, ibintu bigaragaza ko urugo rwabo rwari rwaramaze gusenyuka mu buryo bugaragara. Mu bisobanuro yatangiye mu bugenzacyaha, umugore ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’uko yicuza icyaha aregwa, ahubwo yemeje ko ibyo yakoze yabikoze abizi kandi nta kwicuza afite.
Uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo icyaha kimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu.
Urubanza rwe rurakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, rukaba ruri mu rwego rwo gushaka ukuri ku byabaye no gukurikirana neza ngo hatangwe ubutabera bwuzuye ku muntu wahitanywe n’ayo makimbirane.