igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu
AMAKURU

Huye: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we amuziza kumena ifu

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 9, 2025 10:30 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasuzumye dosiye rwagejejweho n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, iregwamo umugore w’imyaka 58 ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugabo we w’imyaka 80 amukubise umuhini mu mutwe. Iri sanganya ryabereye mu Mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ku itariki ya 15 Mata 2025, ahagana saa moya z’ijoro, bikaba byabereye mu rugo rwabo.

Nk’uko bisobanurwa mu ibazwa ryakorewe uregwa, uyu mugore yemera ko yagiranye amakimbirane n’umugabo we nyuma y’uko amumeneye ifu. Aho kugira ngo bashake umuti w’ikibazo bagiranye, umugore yafashe umuhini yasekuzaga imyumbati maze amwirukaho, awumukubita inshuro ebyiri: imwe mu mutwe n’indi ku kuboko. Uwo mugabo yahise agwa hasi, ndetse nubwo yajyanywe kwa muganga byihuse, yahise apfa.

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko mbere y’icyo gikorwa cy’ubugome, abashakanye bari basanganywe amakimbirane akomeye. Bivugwa ko buri wese yabaga mu cyumba cye kandi yitekera, ibintu bigaragaza ko urugo rwabo rwari rwaramaze gusenyuka mu buryo bugaragara. Mu bisobanuro yatangiye mu bugenzacyaha, umugore ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cy’uko yicuza icyaha aregwa, ahubwo yemeje ko ibyo yakoze yabikoze abizi kandi nta kwicuza afite.

Uregwa akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo icyaha kimuhamye, ahanishwa igifungo cya burundu.

Urubanza rwe rurakurikiranwa n’inzego z’ubutabera, rukaba ruri mu rwego rwo gushaka ukuri ku byabaye no gukurikirana neza ngo hatangwe ubutabera bwuzuye ku muntu wahitanywe n’ayo makimbirane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore ba Papa 5 bayoboye igihe kinini mu mateka ya Kiliziya Gaturika
Next Article Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Payable Accountant Officer at King Faisal Hospital Rwanda (KFHR) | Kigali: Deadline: 13-05-2025
May 9, 2025
Kenya: Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yasanzwe mu bwogero yapfuye biteza imvururu
May 9, 2025
DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho
May 9, 2025
Ntazinda Erasme wari meya wa Nyanza urukiko rwategetse ko afungurwa, umugore we yabigizemo uruhare
May 9, 2025
Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri ya Moshons afungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 9, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyarugenge: Abiyita “Imparata” batawe muri yombi

Itsinda ry’abantu icyenda ryiyise 'Imparata', ryatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Nyarugenge, bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Amerika, n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bongeye gushyira igitutu kuri Salva Kiir ngo arekure Riek Machar

Ambasade za Kanada, Ubudage, Ubuholandi, Noruveje, Ubwongereza, na Amerika, ndetse n'Intumwa z’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, bongeye kotsa igitutu Perezida wa…

2 Min Read
AMAKURU

RDC: Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye abasirikare n’abapolisi ibihano bitandukanye birimo icy’urupfu

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kalemie mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye abasirikare n’abapolisi ibihano…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

BURUNDI/ Kayanza: Imbwa zimaze kuruma Abantu 19 abandi ubwoba ni bwinshi.

Mu ntara ya Kayanza Abantu 19 barumwe n'imbwa z’ibihomora ahitwa i Gahombo, Babura urukingo ruvura ibisazi ku mavuriro. Kuva muri…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?