Ku wa 8 Gashyantare 2025, urukurikirane rw’amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zari ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), rwanyuze mu Rwanda rwerekeza muri Tanzania.
Ayo makamyo, avuye mu Mujyi wa Goma, yanyuze ku mihanda ya Rubavu-Musanze-Kigali, mbere yo gusohokera ku mupaka wa Rusumo. Ugereranyije n’amatsinda y’amakamyo yagiye acyura ibikoresho mu bihe byashize, ubu byari byinshi cyane.
Ibi ni ibikoresho bya gatatu byasohowe binyujijwe mu Rwanda kuva ibikorwa bya SAMIDRC byahagarikwa. Icyiciro cya mbere cyacyuwe ku wa 29 Mata, aho cyari giherekejwe n’abasirikare bake.
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu Ukuboza 2023, bugizwe n’ingabo zaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wabuhagaritse ku wa 13 Werurwe 2025, mu rwego rwo guha umwanya ibiganiro bya politiki bigamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.


