igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
AMAKURUMU MAHANGA

Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 10, 2025 10:45 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyemeje ko giheruka kwica inyeshyamba zirenga 100 zo mu mutwe wa MRCD/FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FDNB iravuga ko yiciye ziriya nyeshyamba mu mirwano yasakiranyirije impande zombi mu ishyamba rya Kibira riherereye mu ntara ya Cibitoke.

Ingabo z’u Burundi amakuru avuga ko zafashe icyemezo cyo kugaba ibitero kuri uriya mutwe, ziwuhora kuba waranze kwifatanya na zo mu ntambara zirimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zirwana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23.

Ku bw’igisirikare cy’u Burundi, ngo kuba FLN yaranze kwifatanya na cyo cyabifashe nk’akagambane.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zirenga 100 Ingabo z’u Burundi zishe, zaguye mu bitero bibiri byagabwe mu Kibira hagati ya Werurwe na Gicurasi uyu mwaka.

SOS Médias Burundi ivuga kandi ko imirwano yabaye yaguyemo abasirikare b’u Burundi babarirwa mu icumi.

Umusirikare wo mu ngabo z’u Burundi ufite ipeti rya Captain asobanura uko bateye FLN, yagize ati: “Twagose ibirindiro byabo mu ijoro.

Bari bafite intwaro zihagije ariko bajagaraye. Twakoresheje uburyo bwo kubatungura kugira ngo tubice.”

Amakuru avuga ko imirwano ikomeye hagati ya FDNB na FLN yabaye hagati y’itariki ya 8 n’iya 9 Werurwe, ndetse n’iyabaye hagati y’itariki ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2025.

Usibye inyeshyamba zishwe, amakuru anavuga ko hari izibarirwa muri 30 zafashwe mpiri mbere yo kujyanwa i Bujumbura guhatwa ibibazo.

Ngo hari n’izindi nyinshi zasanzwe mu Kibira zakomeretse.

Amakuru kandi atangwa n’Igisirikare cy’u Burundi avuga ko iyo mirwano yasize hafashwe imbunda icyenda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, Pistolet ebyiri ndetse n’amasasu menshi.

Inyeshyamba za FLN zafashwe mpiri zemeza ko zari zaravuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwanga kubahiriza itegeko zari zahawe ryo gufasha ku rugamba ihuriro ry’Ingabo za Leta ya kiriya gihugu ririmo FARDC, FDLR ndetse n’Abarundi.

Umwe mu basirikare bakomeye mu Burundi utifujwe ko amazina ye atangazwa, yavuze ko “kubyanga byafashwe nk’ubugambanyi. Twari twabahaye nyirantarengwa, bahitamo guhungira mu Kibira.”

Amakuru y’imirwano y’Ingabo z’u Burundi na FLN yanemejwe n’umuyobozi wa Komine Mabayi,  Jeanne Izomporera, wavuze ko imirambo y’inyeshyamba zishwe yashyinguwe byihuse, ku mpamvu z’ubuzima.

Igisirikare cy’u Burundi kuri ubu kiravuga ko kigomba gukomeza kurasa FLN kugeza kiyiranduye burundu.

Umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse hagati ya 2018 na 2019 uyu mutwe wagiye ugaba ibitero mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, wica abaturage batari bake.

Ingabo z’u Burundi biravugwa ko zawihindutse mu gihe mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko impande zombi zagiye zikorana inama mu rwego rwo kunoza umugambi w’uko zafatanya kugaba ibitero ku Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe
Next Article Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye yatumye Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda rihagarikwa
May 10, 2025
LUPIN: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima ku Kwezi
May 10, 2025
Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
May 10, 2025
Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
May 10, 2025
Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
May 10, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Buholandi bwafunze Ambasade zabwo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi

Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko yafunze zimwe muri Ambasade n’ibiro by’abahagarariye inyungu zayo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye,…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Niger: abasirikare 10 baguye mu bitero bagabweho n’inyeshyamba muri Dosso

Igitero k’iterabwoba cyagabwe mu gace ka Dosso muri Niger muri iki cyumweru, kimaze guhitana abasirikare bagera ku 10 abandi barindwi…

1 Min Read
Amerika yakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo yazamuriye umusoro.
AMAKURUIKORANABUHANGAMU MAHANGAUBUKUNGU

Ese niki cyatumye Amerika ikura ibikoresho by’ikoranabuhanga ku rutonde rw’ibikoresho byazamuriwe imisoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo ziherutse kuzamurira imisoro. Urwego rwa Amerika rushinzwe…

1 Min Read
AMAKURU

“IJambo ‘Ntibizongere Ukundi’ rigomba kuba isezerano ryubahirizwa na buri wese ndetse n’ahantu hose” – Perezida wa Kosovo

Madamu Vjosa Osmani-Sadriu, Perezida wa Kosovo, avuga ko ijambo 'Ntibizongere Ukundi' (Never again) rikwiye kuba intero ndetse n’ihame ryubahirizwa na…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?