Amakuru aturuka mu gace ka Nyangenzi, kari muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko ku wa mbere tariki ya 21 Mata 2025 habaye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abarwanyi bo mu Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ririmo imitwe irimo M23 na Twirwaneho.
Iyi mirwano yatangiye ahagana saa mbiri za mu gitondo, kugeza saa moya n’igice z’umugoroba, isaha yo muri ako karere ka Minembwe na Bukavu. Ni imirwano yashyamiranyije ingabo za Leta n’abarwanyi bigarurigaruriye Nyangenzi kuva mu mpera za Gashyantare 2025.
Nyuma y’uko M23 yifatanyije na Twirwaneho, yirukanye ingabo za Leta ya Congo ndetse n’izindi nshuti zayo zirimo iz’u Burundi, FDLR, na Wazalendo, ayo matsinda yafashe agace ka Nyangenzi n’uduce turi hafi yako. Ku nshuro ya kane kuva icyo gihe, ingabo za Congo zagerageje kugasubirana ariko zisubizwa inyuma.
Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abakurikiranira hafi iby’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta n’inshuti zayo ryateye Nyangenzi rinyuze mu nzira enye:
- Kaliveli – Ingabo zahagurutse mu misozi ya Mushyenyi.
- Businga – Bahanyuze baturutse ku ruhande rwa Ngomo berekeza i Uvira.
- Weza – Aho hari ishuri rya Kiliziya Gatolika, baturuka i Kaziba.
- Kalengera – Banyuze mu misozi itera ya Nyangenzi.
Iri terabwoba ryakoreshejwe imbunda ziremereye ndetse n’intwaro zoroheje. Ariko mu masaha ya nimugoroba, AFC bivugwa ko yirukanye izo ngabo, ikazisubiza inyuma mu ntera ya kilometero 10 kugeza kuri 15 uvuye muri centre ya Nyangenzi.
Nubwo nta tangazo rigaragara ryatanzwe n’impande zombi, amakuru yaturutse ahabereye imirwano avuga ko abarwanyi ba Wazalendo bapfuye babarirwa mu mirongo, naho abakomeretse bakaba babarirwa mu magana. Haracyategerejwe itangazo rya FARDC cyangwa AFC ku mubare nyakuri.
Nubwo iyi mirwano yamaze igihe kinini, nta makuru yemeza ko hari abaturage bahunze agace. Icyakora, ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahagaze burundu ku munsi w’imirwano. Ku wa Kabiri, ubwo ibintu byatangiye gutuza, abacuruzi bongeye gusubira mu mirimo yabo isanzwe.
Kuva AFC yakwigarurira Nyangenzi, ingabo za Congo zimaze kugerageza kugaba ibitero bine kuri ako gace. Icyakora, nk’uko byagenze kuri iyi nshuro, zose zasubijwe inyuma. Biragaragara ko AFC ikomeje kugira imbaraga zikomeye muri ako gace, n’ubwo Leta ya Congo ikomeje gushaka uburyo bwo kukigarurira.