Amavubi afitanye umukino uzabahuza n’ikipe ya Algeria umukino uzaba muri iyi mpeshyi
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, ikipe y’Igihugu ya Algeria yamenyesheje binyuze ku mbuga nkoranyambaga ko izakina umukino wa gicuti n’u Rwanda muri Kamena uyu mwaka.
Iyi gahunda y’umukino yashyizweho ahanini ku busabe bwa Adel Amrouche, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), ukomoka muri Algeria. Amrouche aherutse gutangaza ko yifuza imikino ya gicuti ibiri cyangwa itatu muri Kamena, agamije gukomeza gutegura ikipe ndetse no guha amahirwe abakinnyi bashya kugira ngo bifatanye n’abandi mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wa gicuti uzaba mu rwego rwo gufasha impande zombi kwitegura neza imikino y’umunsi wa munani n’uwa cyenda mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Mu rutonde rwa FIFA ruheruka gusohoka ku wa 3 Mata 2025, Algeria iri ku mwanya wa 36 ku rwego rw’Isi, mu gihe u Rwanda ruherereye ku mwanya wa 130.
Ikipe y’Igihugu ya Algeria, izwi cyane ku izina rya “Les Fennecs”, imaze kwitabira Igikombe cy’Isi inshuro enye, ndetse yegukanye igikombe cya Afurika inshuro ebyiri mu 1990 no mu 2019.