Ibikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yo mu 2024 byatangaje Senateri Mureshyankwano Marie Rose, mbere ua byose –uburyo Umujyi wa Kigali ufite ‘Biragayitse’ zirenga eshanu mu gihe ari wo ufite abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi yewe n’umushahara ukaba udakemangwa ugereranyije n’utundi turere tw’u Rwanda.
Senateri Mureshyankwano, yavuze ko bitumvikana ukuntu Umujyi wa Kigali ufite ‘Biragayitse’ nyinshi muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yo mu 2024, kandi ari wo wakabaye ufite amanota meza.
Yagize ati” Umujyi wa Kigali muri iyi raporo, ni wo ufite amanota make, mu byiciro bagenderaho nta ‘Ntamakemwa’ n’imwe irimo, ese byaba biterwa n’iki? Kuki aribo basesagura umutungo wa Leta?”
Yagaragaje kandi ko ikindi kibazo Umujyi wa Kigali ufite ari akajagari mu miturire gaterwa no kudakora ibishushanyo mbonera ku gihe gikwiye Asaba ko hakwiye kugira igikorwa ndetse n’umujyi wa Kigali ukisubiraho kuko bigaragara nabi.
Yagize ati” Ibi byo kudatanga igishushanyo mbonezamiturire ku gihe bigira ingaruka nyinshi zirimo ko bibangamira abashaka kubaka. Kubera iki batabikora kare kugirango abashaka kubaka babigendereho? Rwose birababaje hakwiye kugira igikorwa ndetse n’Umujyi wa Kigali ukisubiraho bagakurikiza amategeko kuko mbona bari mu bakurura akajagari.”