Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku kiciro cyo guhemberwa ibikorwa barukoreraho.
Gusa Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse guha icyizere ku bakoresha urubuga rwa YouTube ko mu minsi iri imbere bashobora gutangira kubona amafaranga menshi kuko Leta y’u Rwanda iri gushaka uko yaganira na Google kuri iyi ngingo.
Ni ibyo yagarutseho ubwo yari yitabye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yatangaje ko hari icyifuzo cy’urubyiruko rukoresha urubuga rwa Youtube, rusaba ko u Rwanda rwashyirwa mu bihugu aho umuntu urebera uru rubuga aba ashobora (Adds) kwamamaza, ku buryo abakoresha uru rubuga babikuramo amafaranga.
Ndetse agaragaza ko Minisiteri y’urubyiruko yatangiye ibiganiro na Minisiteri y’ikoranabuhanga ku kurebera hamwe uko u Rwanda rwagirana imikoranire na ’Google’ abakoresha Youtube mu bakabasha kwinjiza agafaranga bizwi nka Monetization
Yagize ati “Twavuganye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na RURA ngo dutekereze ko habaho amasezerano n’u Rwanda rukajya mu bihugu ruhabwa amatangazo bityo urubyiruko rwashyize ibintu kuri Youtube rukishyurwa.”
Bamwe mu bakoresha Youtube bo bamaze iminsi bagaragaza ko kuba uru rubuga rudatanga amafaranga ahagije ntacyo bibungura kandi baba bakoze cyane hanyuma bitewe n’uko amatangazo yamamaza yahagaritswe mu Rwanda ntibahembwe nk’uko mu bindi bihugu bitandukanye bigenda.
Igihe u Rwanda ruzumvikana na Google mu mikoranire byaba ari igisubizo ku bakoresha uru rubuga.
