igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: “Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > “Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa
AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 28, 2025 10:18 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku kiciro cyo guhemberwa ibikorwa barukoreraho.

Gusa Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse guha icyizere ku bakoresha urubuga rwa YouTube ko mu minsi iri imbere bashobora gutangira kubona amafaranga menshi kuko Leta y’u Rwanda iri gushaka uko yaganira na Google kuri iyi ngingo.

Ni ibyo yagarutseho ubwo yari yitabye Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yatangaje ko hari icyifuzo cy’urubyiruko rukoresha urubuga rwa Youtube, rusaba ko u Rwanda rwashyirwa mu bihugu aho umuntu urebera uru rubuga aba ashobora (Adds) kwamamaza, ku buryo abakoresha uru rubuga babikuramo amafaranga.

Ndetse agaragaza ko Minisiteri y’urubyiruko yatangiye ibiganiro na Minisiteri y’ikoranabuhanga ku kurebera hamwe uko u Rwanda rwagirana imikoranire na ’Google’ abakoresha Youtube mu bakabasha kwinjiza agafaranga bizwi nka Monetization

Yagize ati “Twavuganye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na RURA ngo dutekereze ko habaho amasezerano n’u Rwanda rukajya mu bihugu ruhabwa amatangazo bityo urubyiruko rwashyize ibintu kuri Youtube rukishyurwa.”

Bamwe mu bakoresha Youtube bo bamaze iminsi bagaragaza ko kuba uru rubuga rudatanga amafaranga ahagije ntacyo bibungura kandi baba bakoze cyane hanyuma bitewe n’uko amatangazo yamamaza yahagaritswe mu Rwanda ntibahembwe nk’uko mu bindi bihugu bitandukanye bigenda.

Igihe u Rwanda ruzumvikana na Google mu mikoranire byaba ari igisubizo ku bakoresha uru rubuga.

Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse guha icyizere ku bakoresha urubuga rwa YouTube ko mu minsi iri imbere bashobora gutangira kubona amafaranga
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore uturere twavutsemo abana benshi mu 2024
Next Article Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mali: Bahagaritse ibikorwa byose by’imitwe ya politike

Mu gihugu cya mali ibikorwa by’imitwe ya politike byahagaritswe, bigararira bamwe nko gukomeza gucecekesha abo muri iki gihugu bakomeje kugaragaza…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?