Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rukomeje ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira. Yagize ati ibi biganiro ntaho bihuriye n’amasezerano y’amahoro u Rwanda rugiye gusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro yahaye televiziyo France 24 ku wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro byahuje u Rwanda na USA byabereye i Washington DC nyuma y’uko ku itariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC basinyanye amasezerano y’amahame rusange agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Yasobanuye ko nyuma y’iyo nama, intumwa z’u Rwanda zagumye muri Amerika gukomeza ibiganiro byihariye na USA ku bijyanye n’imibanire y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubukungu, politiki, n’ubuzima. Ati: “Ibi ni ibiganiro bishingiye ku mubano wacu na USA, ntaho bihuriye n’ibyo RDC yagiranye na Amerika.”
Amb. Nduhungirehe yanatangaje ko u Rwanda rufite icyizere cy’uko amahoro n’umutekano bizagerwaho mu Burasirazuba bwa Congo, cyane ko nta nzitizi zikiri mu masezerano y’amahoro ategerejwe gusinywa hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho ko umushinga w’ayo masezerano wamaze gushyikirizwa USA n’impande zombi ku itariki ya 5 Gicurasi 2025, kandi ko wahujwe n’inzobere ziga ku by’umutekano.
Biteganyijwe ko mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC bazasubira i Washington DC gusuzuma mu buryo burambuye ibyo amasezerano arimo mbere y’uko asinywa n’Abakuru b’Ibihugu mu kwezi kwa Kamena 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza umubano mwiza n’abaturanyi barwo, by’umwihariko RDC, ari na yo mpamvu rwiyemeje kwinjira mu mishyikirano igamije kubaka amahoro arambye.
Yagarutse ku masezerano ya Luanda, avuga ko Perezida Kagame atitabiriye iyo nama kuko nta masezerano yari ateganyijwe kuhakorerwa, cyane ko Guverinoma ya Congo yari yanze kuganira n’umutwe wa M23. Yemeje ko mu nama iheruka yabereye i Doha muri Qatar, hari intambwe yatewe kuko RDC yemeye kuganira na M23.
Amb. Nduhungirehe yasobanuye ko ibiganiro bigamije amahoro bikomeje gushyigikirwa n’ibihugu bikomeye nka USA, Qatar ndetse n’imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Yavuze ko Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo, ari umwe mu bayobozi bashyizweho n’AU kugira ngo bayobore ibiganiro bigamije amahoro, ndetse ko yitabiriye inama yabereye i Doha iheruka.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye ko ibiganiro birimo gukorwa bitanga icyizere cy’uko amahoro ashoboka, ashimangira ko ibiganiro bya Doha, Washington, EAC na SADC byose bizuzanya mu gushaka umuti urambye ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo. By’umwihariko yagarutse ku mutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’imwe mu nzitizi u Rwanda rugomba guhagurukira.
Yasoje avuga ko u Rwanda rushyigikiye ibiganiro hagati ya RDC na M23, nk’uko rwakomeje gusaba ko Abanyekongo ubwabo baganira kugira ngo bacyemure ibibazo byabo mu mahoro.