Mu Murenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugabo witwa Savakure Adenien w’imyaka 31, akekwaho kwica umugore we Mujawamariya Thaciana w’imyaka 34 amutemagurishije umuhoro, nyuma akaza kwicwa n’ibikomere.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Mata 2025, ahagana saa tatu z’ijoro, mu Mudugudu wa Ntongwe, Akagari ka Katarara, aho abo bombi bari bamaze igihe gito bimukiye bavuye mu Karere ka Nyagatare.
Nk’uko bivugwa n’umwana w’abo babyeyi, amakimbirane yatangiye ubwo bari bamaze kuganira n’abaturanyi, hanyuma bageze mu nzu Se agasaba Nyina amafaranga, undi akayamwima. Ibyakurikiyeho ni uko batonganye bikomeye, bituma se afata umuhoro awutemesha umugore, ahita amwica.
Uwo mwana yagize ati: “Bari bavuye kuganira n’abaturanyi binjira mu nzu, papa asaba mama amafaranga, arayamwima, barafatana, papa afata umuhoro aramutema arapfa.”
Nyuma yo gutema umugore we, Savakure na we yaje gupfa azize igikomere gikomeye yari afite ku mutwe. Harakekwa ko cyaba cyatewe n’igikoresho yagwiriye cyangwa se ikindi kintu cyamutemye mu gihe yari ahanganye n’uwo mugore.
Muhoza Alphonse, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, yemeje aya makuru anasobanura ko bombi bari batarasezeranye mu mategeko, ariko babanaga nk’umugabo n’umugore.
Yagize ati: “Ni byo koko, nyuma yo kuganira n’abaturanyi binjiye mu nzu, umugabo asaba umugore amafaranga barafatana, umugabo aramutema aramwica. Na we yapfiriye mu rugendo ubwo yajyanwaga kwa muganga azize igikomere cyari mu mutwe.”
Imirambo y’aba bombi yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse mu gihe ubuyobozi bukiri gushaka imiryango yabo. Amakuru y’ibanze yerekana ko Mujawamariya avuka mu Karere ka Gakenke, naho Savakure akomoka mu Karere ka Huye, bombi bakaba baramenyaniye mu Mutara.
SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hashobora kuba habanje gukomeretsanya hagati y’abo bombi, mbere y’uko baramukanya n’urupfu.
Yagize ati: “Bikekwa ko habayeho gukomeretsanya ku mpande zombi mbere y’uko umugabo yica umugore, na we bikamuviramo urupfu. Iperereza riracyakomeje.”
Majyambere Patrick, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, yashimangiye ko abaturage bahageze batabaye basanga umugabo agihumeka, ariko igihe imbangukiragutabara yahageraga, yari amaze gushiramo umwuka.
Yagize ati: “Abaturage bagize uruhare mu gutabaza, ariko umugabo yari amaze gukomereka bikomeye. Imbangukiragutabara imugezeho yahise apfa.”
Yanasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ingo zifitanye amakimbirane, kugira ngo ubuyobozi bushobore gutaba hakiri kare bugire icyo bukora.
Yagize ati: “Turongera gusaba abaturage ko ingo bazi zibana mu makimbirane bazigaragaza hakiri kare, kugira ngo ubuyobozi bukomeze gahunda yo kuziganiriza no kuzunga.”
Mu Murenge wa Ntyazo, ubuyobozi buvuga ko bubarura ingo 34 zibana mu makimbirane, ari nayo mpamvu bwashyizeho gahunda yo kuganiriza no kwigisha abo bantu, kugira ngo bahindure imibanire yabo, bityo barinde izindi ngaruka zirimo gukomeretsanya no kwicana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buributsa abubatse ingo ko mu gihe bagize ibyo batumvikanaho, bakwiye kwegera ubuyobozi, abajyanama b’ubuzima, abakuru b’imidugudu, cyangwa izindi nzego z’ubufasha aho kwihutira kwihanira.