Mu mukino wo kwishyura wa ½ k’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ Uburayi, Ikipe ya Paris Saint-Germain F.C itsinze ikipe ya Asenal ibitego 2 kuri kimwe.
Umukino ubanza wabaye Taliki 29 Mata 2025, ubwo Arsenal yakiraga Paris Saint-Germain F.C, na bwo Arsenal ari yatsinzwe igitego 1 ku busa.
Umukino ubwo watangiraga saa 21:00 ku masaha yo mu Rwanda, ikipe ya Arsenal yatangiye isatira cyane izamu rya Paris Saint-Germain F.C Gusa ntibyagira icyo bitanga.
Ku munota wa 27 Fabian Luiz yateye umuzindaro w’ishoti kiba igitego cya mbere cya Paris Saint-Germain F.C ku busa bwa Arsenal, igice cya mbere kirangira gutyo.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi maze ku munota wa 72 Achraf Hakimi ku mupira yarahawe na Ousmane Dembélé atsinda igitego cya 2
Nyuma y’iminota 4 gusa Bukayo Saka yaboneye igitego Arsenal bisa nk’ibitanga ikizere gusa cyarasje amasinde kuko umukino urangiye gutyo ku kinyuranyo k’ibitego 3 kuri kimwe mu mikino yombi ubanza n’uwo kwishyura.
Ikipe ya Paris Saint -Germain F.C izacakirana na Intel Milan ku mukino wa nyuma uzabera I Munich kuri kibuga Allianz Arena, taliki 31 Gicurasi 2025.




