Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigiye kugera ku mahoro arambye, nyuma y’uko impande zombi zishyize umukono ku masezerano agena amahame y’ibanze agamije kugarura ituze n’umutekano mu karere.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 25 Mata 2025, mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington D.C. Ku ruhande rw’u Rwanda, yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, naho ku ruhande rwa RDC, asinywa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Iyi nama yo gusinya amasezerano yagizwemo uruhare rukomeye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, wacungiye hafi ibiganiro byose bigamije kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu byombi bimaze imyaka myinshi bikurikirana mu makimbirane yurudaca.
Nk’uko byemejwe, u Rwanda na RDC byiyemeje gutegura umushinga w’amasezerano arambuye y’amahoro, ugomba kuzemezwa n’impande zombi bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025.
Perezida Donald Trump yagaragaje ibyishimo by’iki gikorwa, avuga ko yishimiye kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhosha intambara n’amakimbirane hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro n’umunyamakuru ku wa 27 Mata 2025, ubwo yabazwaga icyo yiteze kuri aya masezerano.
Trump yasubije agira ati: “Yego. Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro mu Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”
Iyi ntambwe igaragara nk’intsinzi ikomeye ku mpande zombi ndetse no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane nyuma y’aho ibiganiro byinshi byabereye mu bindi bihugu nk’i Qatar no mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, hagati ya 2022 na 2024, byarananiwe kugera ku musaruro ugaragara. Muri ibyo biganiro, nubwo impande zombi zabonaga ko hari icyizere gike, byagaragazaga ko hakenewe undi mwanya wo kongera kubaka icyizere.
Amerika, binyuze mu ruhare rwayo rugaragara, yabashije kongera guhuza u Rwanda na RDC ku meza y’ibiganiro, bikaba biri gutanga icyizere cy’uko amahoro arambye ashobora kugaruka mu karere k’Ibiyaga Bigari.