Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagiranye ikiganiro cyihariye cyasobanuwe nk’icy’amateka, nyuma y’igihe bari bamaze barebana ay’ingwe.
Icyo kiganiro cyabaye mbere gato y’uko bombi bitabira umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Papa Fransisko, uherutse gupfa mu mpera z’iki cyumweru i Vatikani. Ni umuhango wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye, abihayimana, ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ku isi.
Nk’uko byatangajwe na White House, ibiro bikuru bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikiganiro hagati ya Trump na Zelensky cyabaye mu ibanga rikomeye, kibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho cyamaze iminota 15. White House yemeje ko ibiganiro byagenze neza, mu buryo bwuje icyizere n’ubwubahane.
Perezida Zelensky nawe yahamije aya makuru, atangaza ko ibiganiro byabo byaranzwe n’umwuka mwiza kandi wubaka, byombi bakaba baganiriye ku bibazo bireba umubano w’ibihugu byombi, ndetse n’aho ibintu bihagaze ku bijyanye n’intambara ikomeje gukomera hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Nyuma y’iki kiganiro, Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yatangaje ko abona nta mpamvu n’imwe yagakwiye gutuma u Burusiya bukomeza ibitero kuri Ukraine. Yashimangiye ko amahoro ashoboka kandi ko hakenewe imbaraga zose mu gushakira umuti urambye iki kibazo.
Mu gihe kimwe, u Burusiya nabwo bwari bumaze gutangaza ko bwiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine nta yandi mananiza, bikaba ari ikimenyetso cyiza cyashimishije abashishikajwe no kugarura amahoro mu karere.
Ibi biganiro hagati ya Trump na Zelensky bibaye nyuma y’aho bombi bari bagiranye amagambo akomeye mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ubwo Zelensky yasuraga Amerika. Muri urwo ruzinduko, habayeho ukutumvikana gukomeye kugera n’aho bamwe mu bari kumwe na Perezida Zelensky basohowe mu nyubako ya White House ku buryo butunguranye.
Kuba noneho aba bayobozi bombi bongeye guhura bakaganira mu bwumvikane, byafashwe nk’intambwe ishimishije igaragaza ubushake bwo kongera gusana umubano hagati y’Amerika na Ukraine, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye Ukraine ikomeje kwivuna ibitero bya gisirikare by’u Burusiya.