Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yishimye mu buryo bwo kwishongora ku ruhare rwe mu kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho ibi bihugu byombi bigiranye amasezerano akomeye agamije gukemura burundu amakimbirane yari amaze igihe yarabaye akarande hagati yabyo.
Aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, asinywa n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, na Kayikwamba Wagner uhagarariye RDC. Ibi bikorwa byabereye imbere ya Marco Rubio, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari uhagarariye Perezida Donald Trump muri uyu muhango.
Nyuma y’amasaha make amasezerano asinywe, Perezida Trump yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ari inkuru nziza yaturutse muri Afurika, anishimira ko yagize uruhare mu guhagarika intambara n’amakimbirane akomeye.
Yagize ati: “Inkuru nziza iturutse muri Afurika! Ubu na none ndi kugira uruhare mu guhagarika intambara zikomeye n’amakimbirane. Ntabwo nzi impamvu ibibazo byinshi nk’ibi bijya biza ari jye ubikemura, ariko ndishimira ko twakoze akazi gakomeye kugira ngo tubishyire mu cyerekezo cy’amahoro.”
Trump yakomeje agaragaza ko, nubwo atazi impamvu ikibazo cyose cy’ingorabahizi kiba kimutegereje, ahora yiteguye gutanga umusanzu we mu gushakira amahoro isi yose, cyane cyane muri Afurika.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi yibanda ku ngingo z’ingenzi zirimo:
- Guhangana no gukemura amakimbirane mu buryo burambye, buri gihugu cyubaha ubusugire, ubuhangange n’ubwigenge bw’ikindi.
- Kwiyemeza gukemura ibibazo byose by’umutekano byagaragaye hagati y’ibi bihugu binyuze mu nzira y’amahoro, bubahiriza amahame mpuzamahanga.
- Guhagarika inkunga yose yatangwaga ku mitwe yitwaje intwaro, haba ubufasha bwa politiki, ubukungu cyangwa ubufasha bwa gisirikare.
- Gushyiraho urwego rwihariye rushinzwe gucunga umutekano n’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi, rukazajya rufatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kubungabunga umutekano w’akarere.
- Gukomeza gushyira imbere ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi no mu ishoramari, kugira ngo iterambere ry’akarere ryiyongere, by’umwihariko rishyigikiwe n’ishoramari ry’ibigo byo muri Amerika.
Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko iyi ntambwe ikomeye yatewe n’u Rwanda na RDC izaherekezwa no kongera ishoramari ry’amahanga, cyane irizaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hazibandwa cyane ku mishinga igamije guteza imbere ubukungu, kongera imirimo, no guteza imbere ibikorwa remezo mu karere.
By’umwihariko, inzego z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi byitezweho kugira uruhare mu cyiciro gikurikiraho cy’aya masezerano, aho bazafasha mu gucyura impunzi z’Abanye-Congo, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga.
Amasezerano ya Washington aje akurikira imyanzuro yafashwe n’imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC mu kwezi kwa kabiri 2025, aho basabye guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC no gushyira imbere ibiganiro bya politiki aho gukomeza inzira y’intambara.
Ni muri urwo rwego, abayobozi b’ibihugu bigize iyi miryango bafashe icyemezo cyo gukura ingabo za SADC zari zaragiye gufasha ingabo za RDC, kugira ngo bashimangire umuhate w’ibiganiro n’ubwumvikane nk’inzira yonyine ishobora kuzana amahoro arambye.
Mu kwezi kwa gatatu, Qatar nayo yatangije ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC, ndetse n’ibindi biganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23.
Kuri tariki ya 23 Mata 2025, RDC n’AFC/M23 nabo bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, mu rwego rwo gutegura ibiganiro bya politiki mu buryo bwizewe kandi burambye.
Nk’uko amasezerano abiteganya, minisitiri Olivier Nduhungirehe n’uwa RDC Kayikwamba Wagner bazongera guhurira i Washington DC mu minsi iri imbere, kugira ngo basoze burundu ibiganiro by’amasezerano y’amahoro, basinyane inyandiko ya nyuma y’amasezerano y’amahoro arambye.
Iyi ntambwe nshya iratanga icyizere cy’uko umutekano n’iterambere bishobora kongera gusagamba mu karere k’Ibiyaga Bigari, nyuma y’imyaka myinshi y’umwiryane n’intambara.