igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Trump yigambye ko yagize uruhare mu guhuza u Rwanda na DRC

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 27, 2025 2:45 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yishimye mu buryo bwo kwishongora ku ruhare rwe mu kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho ibi bihugu byombi bigiranye amasezerano akomeye agamije gukemura burundu amakimbirane yari amaze igihe yarabaye akarande hagati yabyo.

Aya masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, asinywa n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, na Kayikwamba Wagner uhagarariye RDC. Ibi bikorwa byabereye imbere ya Marco Rubio, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari uhagarariye Perezida Donald Trump muri uyu muhango.

Nyuma y’amasaha make amasezerano asinywe, Perezida Trump yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ari inkuru nziza yaturutse muri Afurika, anishimira ko yagize uruhare mu guhagarika intambara n’amakimbirane akomeye.

Yagize ati: “Inkuru nziza iturutse muri Afurika! Ubu na none ndi kugira uruhare mu guhagarika intambara zikomeye n’amakimbirane. Ntabwo nzi impamvu ibibazo byinshi nk’ibi bijya biza ari jye ubikemura, ariko ndishimira ko twakoze akazi gakomeye kugira ngo tubishyire mu cyerekezo cy’amahoro.”

Trump yakomeje agaragaza ko, nubwo atazi impamvu ikibazo cyose cy’ingorabahizi kiba kimutegereje, ahora yiteguye gutanga umusanzu we mu gushakira amahoro isi yose, cyane cyane muri Afurika.

Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi yibanda ku ngingo z’ingenzi zirimo:

  • Guhangana no gukemura amakimbirane mu buryo burambye, buri gihugu cyubaha ubusugire, ubuhangange n’ubwigenge bw’ikindi.
  • Kwiyemeza gukemura ibibazo byose by’umutekano byagaragaye hagati y’ibi bihugu binyuze mu nzira y’amahoro, bubahiriza amahame mpuzamahanga.
  • Guhagarika inkunga yose yatangwaga ku mitwe yitwaje intwaro, haba ubufasha bwa politiki, ubukungu cyangwa ubufasha bwa gisirikare.
  • Gushyiraho urwego rwihariye rushinzwe gucunga umutekano n’amahoro hagati y’ibi bihugu byombi, rukazajya rufatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kubungabunga umutekano w’akarere.
  • Gukomeza gushyira imbere ubufatanye mu bukungu, ubucuruzi no mu ishoramari, kugira ngo iterambere ry’akarere ryiyongere, by’umwihariko rishyigikiwe n’ishoramari ry’ibigo byo muri Amerika.

Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko iyi ntambwe ikomeye yatewe n’u Rwanda na RDC izaherekezwa no kongera ishoramari ry’amahanga, cyane irizaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Hazibandwa cyane ku mishinga igamije guteza imbere ubukungu, kongera imirimo, no guteza imbere ibikorwa remezo mu karere.

By’umwihariko, inzego z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango mpuzamahanga y’ubutabazi byitezweho kugira uruhare mu cyiciro gikurikiraho cy’aya masezerano, aho bazafasha mu gucyura impunzi z’Abanye-Congo, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga.

Amasezerano ya Washington aje akurikira imyanzuro yafashwe n’imiryango mpuzamahanga nka EAC na SADC mu kwezi kwa kabiri 2025, aho basabye guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa RDC no gushyira imbere ibiganiro bya politiki aho gukomeza inzira y’intambara.

Ni muri urwo rwego, abayobozi b’ibihugu bigize iyi miryango bafashe icyemezo cyo gukura ingabo za SADC zari zaragiye gufasha ingabo za RDC, kugira ngo bashimangire umuhate w’ibiganiro n’ubwumvikane nk’inzira yonyine ishobora kuzana amahoro arambye.

Mu kwezi kwa gatatu, Qatar nayo yatangije ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC, ndetse n’ibindi biganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23.

Kuri tariki ya 23 Mata 2025, RDC n’AFC/M23 nabo bashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano, mu rwego rwo gutegura ibiganiro bya politiki mu buryo bwizewe kandi burambye.

Nk’uko amasezerano abiteganya, minisitiri Olivier Nduhungirehe n’uwa RDC Kayikwamba Wagner bazongera guhurira i Washington DC mu minsi iri imbere, kugira ngo basoze burundu ibiganiro by’amasezerano y’amahoro, basinyane inyandiko ya nyuma y’amasezerano y’amahoro arambye.

Iyi ntambwe nshya iratanga icyizere cy’uko umutekano n’iterambere bishobora kongera gusagamba mu karere k’Ibiyaga Bigari, nyuma y’imyaka myinshi y’umwiryane n’intambara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Trump na Zelensky bagiranye ikiganiro kidasanzwe cy’amateka
Next Article Perezida Museveni ashinja ibihugu byo mu Burengerazuba gukongeza intambara muri Ukraine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nigeria: Abasirikare 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko abasirikare bacyo 12 bishwe mu gitero gikomeye bagabweho n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bw’igihugu, hafi…

3 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire

Ku wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Abidjan muri Côte…

2 Min Read
AMAKURU

Igisenge cy’akabyiniro cyasenyutse gihitana abantu 98, abandi 160 barakomereka

Nibura abantu 98 bimaze kumenyekana ko bapfuye, mu gihe 160 bakomeretse nyuma y’uko igisenge cy’akabyiniro kazwi cyane kitwa Jet Set…

1 Min Read
AMAKURU

Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica

Mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo habonetse imibiri 258 mu masambu yabakweho kugira uruhare…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?