Mu ntambara ikomeje kuzambya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwigarurira uduce twinshi two muri Teritwari ya Walikale. Biravugwa ko n’umujyi wa Walikale Centre, wari wararekuwe mu rwego rwo gutanga icyizere mu biganiro bya Doha, nawo wongeye gufatwa n’aba barwanyi.
Abaturage n’abatangabuhamya bo muri ako gace bavuga ko ibitero byagabwe n’uyu mutwe byatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru kare mu gitondo, kikaba cyarakurikiwe n’imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’abarwanyi b’Inyeshamba b’aba Wazalendo. Uko imirwano yagendaga irushaho gukara, niko aba barwanyi bakomezaga kwigarurira uduce dutandukanye muri iyi teritwari ifite ubuso bunini mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bitero by’abarwanyi ba AFC/M23 byagaragaje kunanirwa gukomeza kw’myanzuro yavuye mu biganiro by’amahoro byabereye i Doha, muri Qatar.
Uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wagaragaje ko wananiwe gukomeza kwihangana nyuma y’uko Kinshasa yanze kurekura imfungwa zawo nk’uko byari byarasezeranijwe.
Mu byo AFC/M23 yashyikirije abahuza b’ibiganiro bya Doha harimo urutonde rw’abantu barenga 700 barimo abasivile n’abasirikare ifata nk’imfungwa za politiki. Abo bantu bose, bivugwa ko bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri bo bakekwaho gusa kuba barigeze kugaragaza ko bashyigikiye Christophe Baseane Nangaa, wahoze ari Guverineri wa Haut-Uélé, ubu ukomeje kugarukwaho nk’ufite uruhare mu bikorwa bya AFC/M23.
Teritwari ya Walikale iri mu duce twakunze kuba isibaniro hagati y’inyeshyamba n’ingabo za Leta. Iyo teritwari ifite umuhanda munini uhuza Goma na Kindu, bityo ikaba ifatwa nk’iy’ingenzi mu rwego rw’ubwikorezi no kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi mu burasirazuba bwa RDC.
Gufatwa kwayo kongera kugaragaza intege nke za FARDC n’uruhare rukomeye rwa AFC/M23 mu guhindura isura y’intambara. Ibi kandi byongera igitutu ku biganiro mpuzamahanga bikomeje gukorwa mu rwego rwo kugerageza gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.
Ibi bikorwa bya AFC/M23 bishingiye ku mvugo n’ibikorwa byo kwerekana ko uyu mutwe utanyuzwe n’imigendekere y’ibiganiro by’amahoro, bikongera gukoma mu nkokora gahunda za Leta yo kugarura ituze n’iterambere mu burasirazuba bw’igihugu. Uko ibintu bihagaze muri Walikale birerekana ko amahoro muri RDC agikomeje kuba inzozi, keretse igihe impande zose zashyira imbere kuganira mu kuri no kubahiriza amasezerano.